Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ibyamenyekanye ku mumotari ugaragara atwika Moto ye anakora “pompage” (VIDEO)

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara video y’umugabo wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto i Kigali, ari gutwika Moto ye n’umwambaro umuranga mu kazi (jilet), ndetse yatwitse n’ibyangonbwa byayo. Ntiharamenyekana impamvu yabimuteye.
Motari ni we ubwe watwitse moto ye

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibi byabaye mu Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Remera  mu Karere ka Gasabo.

Gusa amashusho yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukahye, cyane ku wa Cyumweru, bamwe bakeka ko ari bishya.

Muri aya mashusho uyu mugabo agaragara atwika moto ye, akajya akora siporo (pompage). Ku ruhande rwe hari abantu bashungereye bamubwira ngo “abereke ibirori”.

Nshuti Innocent yabwiye UMUSEKE ko byabereye mu Mudugudu we wa Kinunga abereye umuyobozi, mu kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera.

Ati “Harimo inzoga gusa ashobora kuba afite ikindi kibazo ukurikije uko yari ameze. Bari kuri butike (boutique) ya Papias atira ikibiriti arayitwika (moto).”

Yakomeje avuga ko uriya mumotari “nijoro mbere y’uko atwika moto ye yari yakomeje kubwira abantu ko aza kuyitwika.”

Ati “Byari mu matariki 5/11/2022, byabaye mu masaha ya mugitondo kare, hafi saa moya (07h00 a.m). Yanjyannwe kuri RIB ya Remera n’imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Remera.”

https://twitter.com/AngelMutabaruka/status/1612179055339622401

Ntabwo umuntu yakwemeza ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa hari n’abarebye iriya video babihuza no kuba abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto “bakomeza guhura n’imbogamizi mu kazi zirimo kwishyura amafaranga menshi arimo n’ubwishingizi bavuga ko buhenze n’bindi, bikaba byamutera ihungabana.”

Ikibazo cy’amafaranga abamotari batanga, umwe muri bo yakibwiye Umukuru w’Igihugu nubwo kitaraboberwa umuti.

Uyu mumotari ngo yari yehereye nijoro avuga ko aza gutwika moto ye

Muri  Kanama 2022, uwitwa  Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, yagejeje iki kibazo kuri Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Ruhango.

Perezida Kagame yasabye inzego bireba ko gikemuka vuba kuko na we amaze igihe acyumva.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yemereye Umukuru w’Igihugu ko iki bibazo bitarenga amezi abiri gikemuka, ariko kugeza ubu ntikirakemuka.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu Gushyingo 2022, yari yatangaje  ko ikibazo cy’ubwishingizi (Assurance), gikomeye ariko kirimo kuganirwaho n’inzego bireba, kugira ngo gikemuke n’ubwo ngo bishobora gufata igihe.

Nta we uzi aho uyu mumotari atuye, gusa moto yayitwikiye i Remera ahazwi nka Nyabisindu
Imodoka y’umutekano yahise itwara uyu mugabo ajyanwa kuri RIB
Moto yo yarahiye burundu
Ibiranga moto byose yaratwitse

Turushimira uwari hariya waduhaye amafoto

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 9

  1. nubundi hari igihe ubona igisubizo ari kimwe ngo yanjyanwe kuri Station ya Remera ngukora iki x ibyo ni ibibazo ninzitinzi zo mumuhanda zatumye akora icyo nakita amahano gsa bayobozi turabasaba kwita kubibazo byabaturanjye cyaneko ari nabyo baba babatoreye kd uretse kwigiza nkanta burya iyo ubona umugabo afata icyemezo cyo ngutwika icyari kimutunze byaga byakunda niko haba hari ikibazo kd kingutu mufate akanya muve muri ayo ma Office mwirirwa mufatira imyanzuro yo ngubyinangaza abantu

  2. Yakoze Amakosa bibaye atarikibazo cyo mumutwe ahanwe kuko iriya moto yatwitse iriho ikirango kigihugu cyurwanda

  3. Ariko mukunda amatiku no gukuririza ibintu.
    Moto ni iye ibyo by’ ibirango ni ugushaka kumubambisha.

    Nta nicyaha mbona yakabaye aregwa.
    Ahubwo abantu ni abahanga kuko Ubutumwa yashakaga gutanga bwaratanzwe kd nta we ahutaje.
    Kereka nibamushinza kwigaragambya kd nta wigaragambya atera pompage. Nta muhanda yafunze, nta muturage yabujije uburenganzira bwe, nta nyandiko cya amashusho agaragaza Ikigambiriwe yanditse.

    None baramubaza iki?

  4. Ahubwo bajyane mageragere
    Ubuse nibuvugako ubutumwa yatanze wabwumvise ubutumwa buri mugutwika Moto nubuhe nyabu???tubwire

    Nubwo byaba iyo misoro Muvuga nikuriya wabutanga??bibaye arikuriya c urumva hakurikiraho iki nyuma yaho??Sukwica cg kwiheba Akajya mumashyamba??
    Uretse ko arinikigoryi niba arinabyo yashakaga kugaragaza.Gufata hafi 2M ugashumika ngo nubutumwa??

  5. Uyu mugabo niba Hari nubutumwa yashakaga gutanga abutanze nabi ikigaragara harikimwihishemo . kuba yaba yabikoreshejwe nibiyobyabwenge cg akaba afite ikibazo cyomumutwe naho arikibazo cyigihombo gituruka kumisoro ntiyagikemuza igihombo cyaburundu . Dr hafi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button