ImikinoInkuru Nyamukuru

Ese koko Seninga Innocent yaretse manyinya?

Nanubu harakibazwa niba koko umutoza mukuru wa Sunrise FC, Seninga Innocent yaba yarahagaritse gusoma ku icupa nk’uko yabyivugiye, ariko bamwe mu bibaza ibyo bahamya ko atapfa guhemukira agatama burundu.

Seninga Innocent ahamya ko yaretse kunywa kuri manyinya

Ubusanzwe ntabwo ubushobozi bwa Seninga Innocent bushidikanywaho, ahubwo benshi bamunenga gusoma cyane ku nzoga zijya zituma yica akazi bikanamuviramo kugatakaza mu makipe atandukanye yaciyemo.

Gusa uyu mutoza we yihamirije ko adaheruka gusoma ku gisindisha icyo ari cyo cyose, ndetse ko amaze amezi umunani atazi uko manyinya isa nk’uko yabibwiye Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023 mu kiganiro ‘RTV Kick-Off.’

Abazi neza uyu mutoza, bahamya ko akomoka mu muryango usenga cyane kandi na we ubwe bwite ari umuntu usenga cyane ndetse atanemera ibisa n’amarozi bizwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Gusa nanone abandi bagahamya ko atabashaka kubona imbaraga zo guhemukira agacupa [inzoga], kuko asa n’uwamaze kurushwa imbaraga na zo, ko kuba yaratangaje ko yaziretse ari urwiyerurutso.

Bamwe mu batuye i Nyagatare basanzwe bakurikirana uyu mutoza na Sunrise FC muri rusange, babwiye UMUSEKE ko Seninga abeshya atavuye ku nzoga burundu nk’uko we yabitangaje.

Umwe ati “Seninga ari kujijisha ngo yerekane ko yahindutse ariko si ukuri kuko njye nzi n’abo basangira. Akunda kunywera mu kabari […].”

Undi ati “Seninga areka inzoga? Naba ntari […]. Buretse soon ndagufatira ifoto nkwereke uwo muntu wavuye ku nzoga.”

Gusa abandi bemeza ko uyu mutoza yahindutse kandi yafashe icyemezo cyo kureka inzoga, ndetse bigaragarira mu musaruro ikipe atoza ya Sunrise FC ifite kuko iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 15 yakinnye.

Seninga Innocent yakunze kuvugwaho gushyira imbere gusoma kuri manyinya aho yagiye atoza, yaba muri Musanze FC, Étincelles FC, Police FC, mu ikipe y’Igihugu Amavubi n’ahandi.

Bamwe bahamya ko uyu mutoza atahemukira agatama
Seninga ntawe ushidikanya ku bushobozi afite mu gutoza
Sunrise FC iri ku mwanya wa munani

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button