Mu masaha ya mugitondo, mu Karere ka Kicukiro, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ya bisi itwara abanyeshuri yo ku Ishuri Path to Success.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye RBA ko nta mwana witabye Imana.
Avuga ko hakomeretse abana 15 n’umushoferi, bakaba boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Birakekwa ko impanuka yatewe no kuba bisi yabuze feri irenga umuhanda imanuka mu ishyamba, itangirwa n’ibiti.
AMAFOTO@RBA
IVOOMO: RBA
UMUSEKE.RW
Ndabona byari bikomeye imana yarinze amarira ababyeyi bababana
Mana wee ngewe nabibonye live ark nari nahahamutse peuh gux Imana yahabay ishimwe
Nukwihangana ku isi niko bimera.