ImikinoInkuru Nyamukuru

Impinduka muri Kiyovu Sports! Hemejwe umusimbura wa Juvénal

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko bidasubirwaho Mvukiyehe Juvénal atakiri umuyobozi w’Umuryango w’iyi kipe [Association] kandi yasimbuwe na Ndorimana Jean François Regis wari umwungirije.

Ndorimana Jean François Regis [Général] yasimbuye Mvukiyehe Juvénal
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Mvukiyehe atangaje ko we atacyifuza gukomeza kuba umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports ahubwo yifuza kujya kuyobora Kampanyi y’iyi kipe.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi ba Kiyovu Sports batangaje ko Mvukiyehe yamaze gusimburwa na Ndorimana nka perezida mushya w’iyi kipe.

Bati “Twishimiye gutangaza perezida mushya wa Kiyovu Sports Association, Bwana Ndorimana Jean François Regis. Ari mu nshingano guhera nonaha.”

Bakomeje bemeza ko Mvukiyehe, yagizwe umuyobozi wa Kampanyi ya Kiyovu Sports nk’uko yabyifuje.

Bati “Mutwemerere tubereke umuyobozi wa Kiyovu Sports Kampanyi, Bwana Juvénal Mvukiyehe.”

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023. Ibi bisobanuye ko Juvénal wakomeje kugaragaza ko hari impinduka zikorwa mu ikipe ariko ntizibe, atakiri umuyobozi w’Umuryango ahubwo agiye gushyira imbaraga muri Kampanyi ya Kiyovu Sports.

Muri Gicurasi mu 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri manda y’imyaka ine ariko amazeho ibiri n’igice. Kuva yaba perezida w’iyi kipe ntabwo Rayon Sports yigeze imutsinda na rimwe.

Mvukiyehe asize ikipe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 inganya na AS Kigali yicaye ku mwanya wa mbere.

Mvukiyehe ntakiri umuyobozi wa Kiyovu Sports Association

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button