Ikipe ya Police Handball Club y’abagabo, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga, ryari rimaze iminsi ibiri rikinirwa mu Akarere ka Rubavu.
Ni irushanwa ryabanjirijwe no guhugura abatoza batoza umukino wa Handball mu Rwanda, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023.
Nyuma y’aya mahugurwa, ku wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023 hahise hatangira irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga [Rwanda Beach Handball Tournament 2023], ryabereye i Rubavu.
Irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe yo mu byiciro byombi [abagabo n’abagore], yaba mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga, maze Police HC yegukana igikombe itsindiye Vision JN ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe Kiziguro SS yacyegukanye itsindiye ES Mukingi ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagore.
Police HC yahise yuzuza inshuro ya kane yirukurikiranye yegukana iri rushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga.
UMUSEKE.RW
Ubwo nabo babahe kugira Marine ya Police