Guhera mu ma saha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, hirya no hino hakomeje gucicikana amakuru ku rupfu rw’umuhanzi Makanyaga Abdul urwariye mu bitaro bya CHUK, Abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bavuga ko ari muzima kandi ari koroherwa.
Umuyobozi w’umuryango Vangingazo CBC ibungabunga inyungu n’ibikorwa by’uyu muhanzi, Jane Uwimana, yabwiye UMUSEKE ko uyu muhanzi akiri mu bitaro kandi ari koroherwa.
Avuga ko nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga babika urupfu rwa Muzehe Makanyaga Abdul yahise amuhamagara, ku buryo yemeza ko nta kibazo namba afite.
Ati “Njyewe ubwanjye twavuganye saa munani n’iminota micye ari muzima ameze neza, ambwira ko ari koroherwa n’ubwo akiri mu bitaro bya CHUK.”
Bamaganye inkunguzi zica igikuba zigamije indonke ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gukurikirwa, kuko uwabitse bwa mbere Makanyaga yanditse amagambo asaba abantu gufungura link ya Youtube ngo bamenye amakuru arambuye.
Umwe mu bahungu be uri kumukurikirana aho arwariye nawe avuga ko Makanyaga ameze neza n’ubwo bakiri kwa muganga.
Ati “Turi kuganira nawe kabisa nta kibazo, turikumwe nta kibazo.”
Makanyaga Abdul yafashwe n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugeza ubu abamuri hafi batangaza ko akeneye ubufasha kugira ngo abone uko avurwa.
Jane Uwimana yabwiye UMUSEKE ko iyi nkunga atari iyo kumufasha kwivuza gusa ahubwo ari iyo kumufasha mu buzima busanzwe no gutegura igitaramo azakora muri Kamena.
Ati “ Birasaba imbaraga z’abantu bose icyo dukora ni ukwamamaza iriya MOMO Code kugira ngo abantu babishoboye bamwohererezeho amafaranga, ubundi igikorwa nyirizina tuzagikora ari uko yamaze gukira neza yongeye kugira imbaraga, twifuzaga ko wenda muri Kamena twamukoreshereza igitaramo kimeze nko kumusezera mu muziki.”
Akomeza agira ati“Kugira ngo ibyo bishoboke, hakenewe ubufasha bw’abakunzi be bose tukaba dusabwa kumutera inkunga y’amafaranga yo kumufasha gusunika iminsi akabasha kwitegura neza icyo gitaramo kimwe kinini.”
Kumwoherereza iyo nkunga ni ugukanda * 182 *8 * 1 * 353495 * amafaranga * umubare w’ibanga# uhita ubona ubutumwa bugufi bw’uko wohereje ayo mafaranga kuri Makanyaga Abdallah.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Abanyarwanda dusubirane indangagaciro .urasaba inkunga yo gutegura igitaramo kizaba Mulwa ga 6 mzee atatacyira ? Ikindi niwe wakwibwiriye ko ashaka gusezera muri muzika mugye muvuga inkuru mutazimiza ahubwo tumufashe yivuze acyire twongyere dutaramane nawe.murakoze
Mwiriwe? Ni Jane. Ntabwo dusabye inkunga yo gutegura igitaramo, kuba arwaye ntibivuze ko atazakira, ikindi ntabwo asezeye ku muziki sinzi aho ayo makuŕu atari yo uyakuye pe!
Aya manyanga yabantu bigize ba nyirandabizi sinyakunda ,uyu musaza aho arwariye hemerwa Mutuelle ,ikindi numusaza wiyubatse mu muziki mu myaka 50 nigute mutangira gusabiriza bene aka kageni ,ese muzi abarwayi bari CHK? Kuba ari umustar nibyo byamugira uwo gufashwa kuruta abandi bari muri 4 nahandi ,uyu muco ukwiye gucika wo kwamamaza za Momo code ,kabisa
Ntabwo amafaranga akeneye ari ayo kumufasha kwivuza gusa ahubwo ni uko akeneye kugabanya ibitaramo byose bimunaniza akajya akora bike bishoboka kandi bitamuvunnye. N’ubwo yakoze igihe kirekire ariko akeneye ubufasha bwa benshi ngo abashe gukora gake gashoboka kandi anakomeze ubuzima nta nkomyi. Ababishaka baramufasha nk’abafana, abatabishaka nta tegeko ribariho ariko be guca abandi intege.
Come on! Uri igiki hano?! Uri nde?! Niba abasha kuvuga,akaba afite abana be, bakaba batisabiye ubwo bufasha, urasabiriza ujyana he?
ese ibyo bitaramo birishyuzwa cyangwa kwinjira nubuntu !!niba kwinjira ali ubuntu niyitonde areke kwigora niba arukwishyura amafaranga azavaho abifuza kumufasha bazi uko bagomba kubigenza
True.
Nawe ngo abantu buzuze 50,000,000 (+ de 50,000 $) ngo yo gushyingura umuntu ngo waguye Muri America, bwacya mu gitondo bakaguha MOMO CODE yo kuvuza umuntu urwariye muri CHUK afite mutuelle…
Guterana inkunga ni byiza ariko mureke twirinde ku ubusing/abuser/gukoresha nabi amahirwe ahari yo gukoresha social media mubutabazi. Umuntu witegura retreat wese niko asaba/asabirwa inkunga.
Hhhhhhhh!Noneho araguhimbiye ntabwo ariwo wabimubwiye?Akumiro kabaho.
Jane, kugabanya ibitaramo bituma asabiriza? Ko ari cyo wabajijwe ukaba utagisobanura?!
Ayo mafaranga usabiriza,ni ayo kumara iki? Watumwe na nde? Wigize umuvugizi we,umuryango ntuhari?! Urugaga rw’abaganzi runaniwe kumwitaho,na we ubwe ashiriwe, rwagaragaje iki abanyarwanda baheraho?! Gabanya gushyanuka.
tsigaye nkunda umuseke peeeh ibyo birahangije harya buryango umugambi wimana suwejo