Umugabo witwa Kanani Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli yaguwe gitumo na nyirurugo witwa Dukundane Jean Nepomuscene ari kumusambanyiriza umugore barwana inkundura, byavuyemo bose kujya mu bitaro.
Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2022, ubwo nyirurugo yasangaga umugore we witwa Mutuyimana Jeannette ari gusambana na Kanani, iwe mu cyumba.
Nyirurugo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry’iburyo, atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki rw’agahera ku kiganza cy’ibumoso.
Muri iyi mirwano yahoshejwe n’abaturanyi, nyirurugo nawe yakomeretse ku kuboko ubwo aba bombi barwaniraga umuhoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko bagundaguranye bakoresheje ibikoresho gakondo.
Ati “Uwo mugabo rero yakomerekeyemo n’umugore we ndetse na nyirurugo yakomeretse byoroheje, ubu bose bagejejwe ku bitaro bya Ruli.”
Gitifu Hakizimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kuko byagaragaye ko abafashwe basambana bari basanzwe babikorana.
Avuga ko muri iki gitondo bakoranye inama n’abaturage basabwa kwirinda ingeso mbi z’ubusambanyi kuko zisenya ingo.
Abaturage basabwe kandi kwirinda kwihanira ahubwo bakegera ubuyobozi bugakemura amakimbirane ku neza.
Ubu bose uko ari batatu bari ku bitaro bya Ruli ariko nyirurugo yari asanzwe afite dosiye muri RIB nyuma yo kuvurwa Ubugenzacyaha buzakora akazi kabwo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nahose abo basambana bo nta Dossier bakorerwa kandi alibo ba nyirabayazana reka mbabaze umugabo wasanga umuntu mucyumba aryamanye numugore we yabigenza ate! mumbwire
Ig nawe urabaza nka Mwarimu?none se umu RIB-Jeneral-Gitifu cg Guverineri bo basanze mu gitanda cyabo haryamyemo Rwabwiga bo babigenza bate?umugabo arigira yakwibura agapfa.n’ubundi uje kuryama iwawe aba yakwishe icyo gihe mwapfana naho ibyo bigira ngo amategeko Itegeko ritabujije ibyo kuba n’ubundi ntacyo riba rikumariye.gusa jyewe nakwibanda ku mugore wamuzanye ntasize n’umugabo bombi bakajyana nkazasigara nisobanura
Uwo mugabo ararengana RIB nimujya guca urubanza cg se gukorera iperereza mujye mubanza mwishyire mu mwanya wumuntu,ninde mugabo wasanga ingegera nkiyo imubereye mu rugo irimo kurutoba akayihorera!nibura iyo ajyana niyo ndaya ye ahandi ariko ntayisambanyirize mu rugo rwumugabo,wafatira umujura mu cyuho ukamwihorera,ngo kuki yihanira,agahwa kari kuwundi karahandurika koko!
@jado: Niki kikubwira ko nyirurugo atariwe ‘urutoba’ ahubwo, imyitwarire ye ikaba ariyo mvano yo kujya kuzana abunganizi? hhhh
Nge ndi mu bemera ko nyirabayazana w’ako kavuyo kose aba ari uwo mugore. Abandi ubwo namwe mufite uko mubibona.
Nyirabayazana ni umugabo,muri uwo museso yari yaraye he? Kuzana undi mugabo mu rugo ni uko yari yamaze kubona ko nyirarwo ntacyo ari kumufasha,umuntu akuka amaze kumirwa
wanaga umugabo yari yaraye kukazi se yagiye kushakisha ngo urwo rugo
Uwo mugore niwe kabitera akanirwe uru mukwiye
Uriya mugore yakoze ikosa ryo kuzana umugabo murugo rwundi mugabo ndabona ariwe nyirabayazana
Uyu mugabo nuyu wumusambane bose bafite ikosa nuyumugore nuko,bose bazakurikiranwe ese mbaze RIB nta tegeko rihana abasambanyi bafatiwe mucyuho hano murwanda?umugore utanyuzwe numugabo we ntiyakwzanyundi murugo ahubwo nkabashkanye bakicarana bakaganira ikitagenda neza mugutera akabariro ubundi bagahindura umuvuno ibintu bikagenda nez
cyakora uriyamugore akatirwe nkumwicanyi naho uriyamugabo wajekumusambanya akatirwe nkuwiyahuye akarusimbuka
Ababantu sinziyuko uyumunsi bazawibagirwa umunsi bazaba bagihumeka
Njyewe
Uwo
Nyirurugo
Ni
Data wacu
Nubwo
Rib
Ivugako
Yarasangamwe dosiye
Nubundi
Umugore
Yari
Yaramunaniye
Yarigize indaya none
Ageze aho yinjiza undi mugabo munzu
Gus birababaje!!!!