GICUMBI: Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Cpl Turikumwe igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu no gutoroka igisirikare.
Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Mutarama 2023, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi.
Cpl Turikumwe yaregagwa ibyaha bibiri harimo gutoroka igisirikare no kwica umugore witwa Uwiragiye Clementine ku bushake uzwi nka Mahirwe biturutse ku bushake, gusa Urukiko rwanzuye ko icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihindurirwa inyito maze cyikitwa icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu.
Aha niho Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko Cpl Turikumwe akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gukomeretsa umuntu kubushake bikamuviramo urupfu.
Yakatiwe kandi amezi atandatu y’igifungo ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, ndetse agahanishwa ihazabu ya miliyoni 4 Frw harimo miliyoni imwe y’umwana wa nyakwigendera, imwe kuri buri mubyeyi wa nyakwigendera, ibihumbi 500 Frw by’umwavoka, ibihumbi 200 FRW by’ikurikirana rubanza n’ibihumbi 20,000 Frw by’igarama y’urubanza.
Icyaha cyo gukomeretsa umuntu biturutse ku bushake bikamuviramo urupfu, Cpl Turikumwe yagikoze mu kuwa 14 Ugushyingo 2022, ubwo yari yagiye kunywera mu kabari ka Uwiragiye Clementine bitaga Mahirwe, naho icyo gutoroka igisirikare gikorwa muri Nyakanga 2022.
Urupfu rwa Mahirwe rwaturutse ku mvururu zaturutse ku kutumvikana ku mafaranga ibihumbi 6,900 Fr yagombaga kwishyurwa na Cpl Turikumwe ku nzoga bari banyoye, ibintu byatumye uyu musirikare akubita ingumi mu rugi ikirahure cyigakomeretsa uyu mugore mu muhogo ariko bikaza kurangira apfuye.
Mu iburanisha ryari ryabaye kuwa 28 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari basabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.
Uwunganira uyu musirikare yasabye inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.
Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera.
Gusa Cpl Turikumwe yari yireguye yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ariko akavuga ko yishe umuntu bidaturutse ku bushake, ari naho abamwunganira bari bahereye basaba ko bakoroherezwa ibihano agahabwa igifungo cy’umwaka umwe ku kwica umuntu bavuga ko bitaturutse ku bushake no gusubikirwa ibihano ku cyaha cyo gutoroka igisirikare.
Ubwo uru rubanza rwasomwaga abunganira Cpl Turikumwe n’uwunganira abaregera indishyi ntabwo bari bitabiriye uru rubanza.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Hhhh umuntu wishwe ntagaciro agira imbere yamategeko rwose kwica umuntu imyaka 15 !!! nicyo cyaha gifite igihano gito mumategeko yo mu Rwanda ubundi atarukwicwa kuko ngo byakuweho niburundu ntakiza cyagombye gukorerwa umwicanyi
Ahubwo yagombaga kuba umwere bajye bareba nimpamvu yatumye habaho kwica kuko harigihe wowe ubawarishwe byimbere bitagaragara