AmahangaInkuru Nyamukuru

Congo yahawe intwaro zigezweho zo guhangamura M23

Igisirikare cya RD Congo gikomeje kwigwizaho ibitwaro bikomeye mu gihe mu burasirazuba bwacyo bwayongojwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Indege y’igisirikare cya Turukiya ku kibuga cy’indege i Goma

Nyuma y’intwaro zikomeye Congo iherutse guhabwa n’Uburusiya, kuri uyu wa gatanu mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Izi ntwaro zaje mu ndege ya Gisirikare ya Turukiya, zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Mutarama 2023.

Indege yazanye izi ntwaro yari iherekejwe n’itsinda ry’abasirikare ba Turukiya bayobowe na Komanda Ker Dalgic Intumwa yihariye ya Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant  Ndima Kongba yashimiye Perezida Tayyip Erdogan avuga ko iki gikorwa cyabayeho kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati ” Twizera ko uyu mubano uzakomeza kwera imbuto nyinshi mu gihe kizaza ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Abo mu mutwe wa M23 kenshi bumvikanye bavuga ko intwaro bakoresha ku rugamba bazambura abasirikare ba Leta mu mirwano bahanganamo.

M23 yavuze ko yishimiye izi ntwaro zahawe FARDC kuko nk’ibisanzwe zizigarurirwa n’Intare z’i Sarambwe nk’uko abarwanyi ba M23 biyita.

M23 iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ntekereza ko kurugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Bamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bavuga ko intwaro nyinshi atari zo zihutirwa ku gisirikare cyabo kuko ngo n’ubundi igihe cyose batsinzwe n’inyeshyamba bari bazifite.

Bemeza ko icyihutirwa ari ukubanza kubaka politike ihamye, bakarebera hamwe ikibura aho gukomeza kwirundaho ibitwaro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 12

  1. Njye Ku bwange mbona Congo yagakemuye ikibazo cyayo naM23,naho intwaro ziremereye Ku gisirikare cya Congo ndabona ntacyo byabafasha .na kera kose
    babaga bazifite bakazitsindanwa.
    nta minsi irahita abasore ba M23 badafashemo zimwe Ku rugamba.

    1. Nanjye Ntayo,ahubwo M23 ibonye andi mahirwe akomeye yo kubona izindi ntwaro zikomeye cyane ahubwo FARDC iraje yirukanwe mugihugu

  2. nibyonibabahenyinshi arikobabigishe nogukunda igihugucyabo keranarinziko umusirikare arwana aharanira gutsinda ariko faridese ntiwamenya ibyayo ahubwo niyemere imishyikirano batarayikura nomugihugu

  3. Bazirunge zibe isogo! Congo nta gisirikari ifite. M23 yavuze neza. Uretse no kuzita ku rugamba bakiyirukira bazanazigurisha ndetse ndahamya ko n’ubundi ubu zitakiri zose!

  4. Muramenye mu tagwa muruzi murw’ Itikiziba, mwibagyiwe intwaro Turukiya yahaye Ethiopia icozakoreye TPLF? MWITONDE!.

    1. Wikwitiranya les bantus na les Nilotiques Ethiopia bose ni bamwe ariko les congolais si bamwe nkuko nawe ubizi ko niba uri 8nterahamwe uba utagira ubwenge ariko waba inkotanyi ukagira ubwenge

  5. Wikwitiranya les bantus na les Nilotiques Ethiopia bose ni bamwe ariko les congolais si bamwe nkuko nawe ubizi ko niba uri 8nterahamwe uba utagira ubwenge ariko waba inkotanyi ukagira ubwenge

  6. Ariko ni ryari hari abazagenera Ubuyobozi bwa RDC imitimanama aho guhora babuzuzaho ibitwaro byo kubatwara amafaranga n’ubundi bukungu? Intwaro zo kwica abaturage babo nabo ubwabo zitabaretse, bibafitiye nyungu ki? Kumvikana na M23 siyo ntwaro yaruta ibyo bitwaro?

  7. Ntawe ugorora ikijumba. RDC nishake uko ikemura ikibazo ishinjwa na M23 binyuze mu biganiro kuko ibyo biganiro ninabyo byatumye M23 yivana i Kibumba na Rumangabo ntawe uyirasheho. Naho ubundi izo ntwaro nizize tuzazisangana intare z’i Sarambwe ejo bumdi aha rwose

  8. Ariko kisekedi yafashe iminsi akajya mumasengesho , evariste ndayishimiye yayajyiyemo iminsi 9 ariko yahise amenya abamurwanya Bose namayeri bakoreshaga yose kujyirango bamukure kuntebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button