Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe icyiciro cya gatandatu cy’amahugurwa y’Aba-DASSO bashya 416 bagiye guhita batangira akazi.
Aba-DASSO bashya basohotse bagiye gukora ishingano zo kubungabunga umutekano mu turere 16 tw’igihugu nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibyumweru icyenda bahawe na Polisi y’u Rwanda.
Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana wibibukije abasoje amasomo ko umutekano utabura gusa kuko amasasu yavuze cyangwa umuntu yarwanye n’undi.
Minisitiri Musabyimana yasabye aba DASSO bashya kujya gufasha Uturere kwesa imihigo no gufatanya n’abo basanze mu kazi mu gutanga umusanzu batiziganya mu kubaka u Rwanda.
Ati “Mujye mureba umutekano mu buryo bwagutse, ingero: Ubuzererezi, Abana bataye ishuri n’abatari mu muryango n’ibibazo by’abaturage.”
Yabasabye kurangwa n’ingengabitekerezo nziza, kubaha abayobozi, kuzuzanya n’inzego zikorera mu Karere no kugira ibanga ry’akazi.
Bibukijwe ko kugira ngo bashobore kunganira urwego rw’Akarere hari indangagaciro zigomba kubaranga ku isonga harimo ubunyangamugayo, ubwitange n’ubushake mu kazi, ikinyabupfura, gukorera hamwe, ubunyamwuga no guharanira kugira isura nziza n’ibikorwa byiza.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP JC Ujeneza, waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’aba DASSO, guhemba abanyeshuri bahize abandi, kurahirira kwinjira muri ako kazi, morale y’aba DASSO n’ibindi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
courage basore ninkumi Turabemera cyane mu kazi kaburi munsi mukora muri abangirakamaro umuntu washinzeho ururwego yarakoze cyane muze mukorere i gihugu.