Imyidagaduro

Pilato ukora umuziki wa Byendagusetsa yinjiye no muri Sinema

Umuhanzi Pilato ukora indirimbo za Byendagusetsa yatangaje ko yinjiye no mu mwuga wa Comedy aho amaze gukora filime zitandukanye harimo niyo yise Online love izaba ari uruhererekane.

Pilato wakoraga uwenya aririmba azajya abikora no muri Sinema

Musinga Didier umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Timeless Pilato yinjira mu muziki yatangaje ko we azanye umwihariko wo gukora indirimbo z’urwenya. Icyo gihe yahereye ku yitwa ‘Ubugali.’

Ubu yinjiye no muri Sinema umwuga avuga ko nawo yari afite gahunda yo kuwinjiramo ariko abanza kubiha igihe bitewe n’akandi kazi yari ahugiyemo.

Ati “Impamvu nakoze filime za Comedy ni uko nabonye ko gusetsa ari ibintu bindimo niba narakoze indirimbo za Byendagusetsa ni gute muri filime byananira? Ikindi kandi buriya ndi umuntu ukunda gusetsa abantu niyo ari mu buzima busanzwe rero mba ngomba gutangatanga impande zose kugirango mbongerere iminsi yo kubaho.”

Muri Filime yatangiye gushyira ku rubuga rwe rwa You tube yise ‘Timeless Comedy’ harimo iyitwa Online Love yakoreshejemo abakinnyi bazwi nka Regis {Afande}, Alia na Nyabitanga hamwe n’indi yise ‘Little man’ ikinwamo na Nzovu.

https://www.youtube.com/watch?v=gKGCz3GMwUY

Related Articles

igitekerezo

  1. Didier we! Unshekeje ntaranasoma cyanga ngo numve ibyo wanditse cyanga uririmba! Ariko va ku izina lya Pilato ejo utazarizira. Umukinnyi wawe Regis nawe umushakire irindi zina aho kumwita Afande. ngirango uzi Afande uwo ariwe – n’ubwo atari ikinyarwanda kandi rikaba lyibutsa abanyarwanda ibihe bigoranye. Ariko Didier yatumye imbavu zanjye zitonekara aho yibukije “ubugali” bwavuzwe n’abaformata abana ba rubanda. Gusa nibutse ko Didier yavuze “ubugali” mbere yuko uwamennye ibanga lyo guformata abishyize hanze. Didier we! Tera imbere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button