Imyidagaduro

Ibihe bidasanzwe kuri Miss Naomie n’umusore yihebeye I Dubai – AMAFOTO

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari mu bihe bidasanzwe hamwe n’umukunzi we Michael Tesfy wagiye kumutembereza mu mujyi wa Dubai ku munsi mukuru yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Miss Naomie n’umusore wiyeguriye umutima we bari mu byishimo i Dubai

Kuri ubu Naomie n’uyu musore wigaruriye umutima we bagiye gutemberera I Dubai aho uyu mukobwa yanizihirije isabukuru y’amavuko.

Michael Tesfay abinyujije kuri Instagram ye yerekanye amafoto bombi bari muri uwo mujyi yifuriza isabukuru nziza uyu mukobwa bakundana.

Ati “Isabukuru nziza ku mugore udasanzwe mu buzima bwanjye. Mu byukuri ukwiye ibyiza byinshi mugihe cyose tuzaba turikumwe. Ndagukunda.”

Miss Naomie anyuze ahatangirwa ibitekerezo yashimiye uyu musore amubwira ko nawe azamukunda by’igihe kinini.

Miss Naomie ni umwe mu bakowa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda batigeze bavugwa cyane mu nkuru z’urukundo, gusa aho arugiriyemo yerekanye ko atewe ishema n’umusore bakundana dore ko adahwema kumwereka abamukurikirana ku mbuga ze.

Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kumenyekana muri 2022. Naomie yaje kubishimangira cyane ubwo yatangizaga urubuga rwe rwa You tube ashyiraho ubuzima bwe bwa buri munsi.

Akerekana aho aba yajyanye n’uyu musore mu bihugu bitandukanye haba ibyo muri Afurika na Asia.

https://www.instagram.com/p/CnAlecPNJTX/

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button