Ishuri ribanza rya Kirengeli riherereye mu Mudugudu wa Nyabizenga mu Kagari ka Kirengeli mu Murenge wa Byimana.
Ni ishuri ryiza ariko rikaba ryubatse hagati y’ingo z’abaturage, iyo imvura iguye, amazi ava ku bisenge amanuka hafi y’ingo z’abaturage hakaba ubwo asendera akagera mu nzu zabo.
Ayo mazi kandi ntabwo bigeze bayacukurira ibyobo biyafata, cyangwa ngo bahashyire ibigega binini kuko umuvuduko avana hejuru watumye aho aca hacika umukoki muremure, abaturage batari bakeya bamaze kugwamo.
Mukamugenza Virginie umwe mu baturage babangamiwe n’ayo mazi ava ku mabati y’ishuri , avuga ko aho uwo mukoki wacukuwe n’amazi unyura ri hafi y’urugo rwe.
Akavuga ko yasohotse agiye gusoroma imboga mu kabande agwamo abaturage bari hafi ye bamukuramo yavunitse.
Ati “Amazi ava ku bisenge by’iri Shuri ry’abana n’abuzukuru bacu aratwangiriza mudusabire Ubuyobozi burebe uko buyafata.”
Mukamugenza avuga ko inzira bakoreshaga bajya cyangwa bava mu mirima yabo, umukoki wayisibye kandi ukaba umaze gufata intera ndende ku buryo hatagize igikorwa n’inzu ziri hafi yawo zasenyuka.
Ati “Bamvanyemo navunitse amaguru n’amaboko ubu nibwo ntangiye koroherwa.”
Kwizera James umusore w’imyaka 17 y’amavuko avuga ko aherutse kugwa muri uwo mukoki arakomereka bikabije ajyanwa kwa muganga.
Yagize ati “Reba inkovu mfite natewe n’iyo mpanuka ituruka ku burangare bw’abanze gufata amazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’amazi y’ibisenge yangiriza abaturage bakizi, abizeza ko bagiye gushaka igisubizo kirambye bakahashyira ibigega.
Ati “Dufite ikibazo cy’amashuri menshi amanura amazi y’imvura ku bisenge, ku ishuri ribanza rya Kirengeli ikibazo cy’amazi turagikemura vuba.”
Mayor Habarurema avuga ko nibarangiza gufata ayo mazi y’imvura aturuka ku bisenge, bazafatanya n’abaturage mu muganda gusiba uwo mukoki ubabangamiye bakabona inzira nziza yo kujya mu mirima yabo.
Habarurema yabasezeranyije ko bitarenze icyumweru 1 bazaba bateretse ibigega mu nguni amazi yo ku bisenge anyuramo.
Iyo mvugo iramenyerewe mubayobozi iyo bageze mu itangazamakuru niko bavuga. ubundi bakagombye gushyiraho ibigega bifata amazi, ndetse hepfo yabyo bagacukura ibyobo bigari, kugira ngo nibyuzura bimene muri byabyobo.