ImikinoInkuru Nyamukuru

Uwamariya wayoboraga Komisiyo Ngenzuzi ya Rayon Sports yapfuye

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rutunguranye rwa Uwamariya Joselyne Fannette wayobora Komisiyo Ngenzuzi y’iyi kipe.

Uwamariya Joselyne Fanethe yitabye Imana

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rw’uwari umunyamuryango wa Rayon Sports akaba n’umuyobozo wa Komisiyo Ngenzuzi.

Rayon Sports ibicishije kuri Twitter ya yo, yihanganishije umuryango wa Uwamariya wapfuye mu ijoro ryashije.

Bati “Umuryango wa Rayon Sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’umuyobozi wa Komite Ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe), witabye Imana mu ijoro ryakeye. Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.”

Uwamariya yari asanzwe azwiho kwitabira imikino ya Rayon Sports, akaniyifasha mu bindi bikorwa bitandukanye.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button