Uncategorized

Minisitiri yahumurije ababuze udukingirizo

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya yahumurije abaturage bamaze iminsi bijujitira ibura ry’udukingirizo mu gihugu, ibizeza ko duhari kandi duhagije.

Minisitiri yijeje ko udukingirizo tugiye kuboneka ku bwinshi

Ni nyuma y’ibyumweru bivugwa ko muri Kenya habuze udukingirizo bigateza intugunda aho dusanzwe tugurirwa.

Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Susan Nakhumicha yavuze ko biteguye gukwirakwiza udukingirizo tungana na miliyoni 38.

Yongeyeho ko utu dukingirizo tuzagezwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Turere byagaragaye ko twabayemo iyanga.

Yagize ati “Turi gukora uko dushoboye kugira ngo kugemura udukingirizo bifate igihe gito.”

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya bashinja Guverinoma gutinza gukwirakwiza udukingirizo ku buryo bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button