Imyidagaduro

Ababyinnyi bo mu Ntara nabo bashyizwe igorora

Urutozi Gakondo rutegura amarushanwa yo kubyina nyuma yo guhemba abatsinze mu mujyi wa Kigali ubu bagiye no kwerekeza mu ntara zigize u Rwanda.

Iri rushanwa ryo kubyina rigiye no kubera mu Ntara

Iri rushanwa ku nshuro ya mbere ryabereye mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo muri Club Rafiki ryegukanwa na Afro Monster Vipers ya Kimisagara yahawe 500.000Frw.

Urban Dancer School yitoreza kuri Club Rafiki yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa sheki ya 300.000Frw naho Afro Mirror nayo ya Kimisagara yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa sheki ya 100.000Frw.

Nyuma yabatuye muri Kigali iri rushanwa rigiye gukorerwa no mu Ntara.

Rukundo Patrick umwe mu bategura aya marushanwa yabwiye Umuseke ko babisabwe n’abantu benshi bahatuye.

Ati “Tugiye gukora iyi competition no mu ntara Kuko twabisabwe n’abana benshi bari mu ntara ngo nabo tubahe amahirwe.”

Avuga ko bazajya Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba naho igikorwa cya nyuma kibere muri Kigali.

Ati “Turacyari gushaka aho bizabera, tuzabitangaza mu minsi iri imbere hamwe n’amataliki.”

Irushanwa baheruka ryabaye taliki ya 30 Ukuboza 2022, hiyandikishije amatsinda atandatu. ‘The Weapons ya Rubavu, African Mirror ya Kimisagara, Afro Mirror y’i Nyamata, Urban Dance yo kuri Club Rafiki, Afro Monster Vipers ya Kimisagara, Tremblement de terre yaturutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.’

Tizzo, Jack B, Olivis na Jox Parker nibo bari bagize akanama nkemurampaka
Tizzo, Jack B, Olivis na Jox Parker nibo bari bagize akanama nkemurampaka

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button