Inkuru NyamukuruUbuzima

Muhanga: Ibitaro by’ababyeyi biruzura mu mpera za Mutarama

Ibitaro by’iKabgayi ababyeyi basuzumiramo bakanahabyarira biruzura mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2023.

Ibitaro by’ababyeyi biruzura mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2023

Mu Kiganiro UMJSEKE wagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko imirimo yo kubaka ibi Bitaro izasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama.

Dr Muvunyi yavuze ko bimwe mu bikoresho bizajya muri iyi nyubako byamaze kuhagera akizera ko ibisigaye bizahagera icyo gihe.

Yavuze ko ibi Bitaro nibyuzura bizakira ababyeyi n’abarwayi benshi kuko bizaba birimo serivisi z’ababyeyi zitandukanye.

Dr Muvunyi yavuze ko muri iyi nyubako nshya kandi hazaba harimo ibyumba ababyeyi babyariramo bagasuzuma n’izindi ndwara bafite, serivisi zita ku mpinja, indembe z’abakuze ndetse n’amaseta 4 kuko bari basanganywe 2 mu bitaro by’ababyeyi bishaje bakoreragamo.

Ati “Muri ibi Bitaro hazaba harimo uburuhukiro, n’icyuma cyo mu bwoko bwa Scanner  kubera ko basanganywe Radiologie ndetse na Echographie.”

Uyu Muyobozi yavuze ko harimo kandi n’icyuma gisuzuma amabere y’ababyeyi ndetse n’icyuma cyifashishwa mu guteka no gusukura ibikoresho byo kwa Muganga, ndetse bizaba biri ku rwego rw’Ibitaro bya Kaminuza na za mudasobwa nyinshi bazajya bigishirizaho.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko ibi Bitaro nibyuzura bizafasha mu kugabanya ubucucike abarwayi bahuraga nabwo.

Mugabo avuga ko abarwayi baturukaga mu bigo Nderabuzima 12 byo muri aka Karere, 5 muri byo bizajya byohereza abarwayi babyo mu Bitaro bya Nyabikenke byatangiye gutanga serivisi.

Ati “Ububi bw’imihanda iva muri ibyo bice byatumaga imbangukiragutebuka zitinda kugeza ababyeyi iKabgayi bakabyarira mu nzira.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko abarwayi benshi bagana ibi Bitaro baturuka mu Karere ka Muhanga,  Kamonyi na Ruhango.

Ibitaro by’ababyeyi iKabgayi bizaba bifite ibitanda 190, imirimo yo kubyubaka yatangiye mu mwaka wa 2021, bizuzura bitwaye miliyari zirenga 6 z’amafaranga y’uRwanda.

Inkunga yo kubyubaka yatanzwe n’Imbuto Foundation iyobowe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madame Jeannette Kagame.

Ibi Bitaro bizuzura bitwaye miliyari 6 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button