Andi makuruInkuru NyamukuruMu cyaro

Kayonza: Baranenga imiryango yavanye abana mu ishuri kubera imyemerere

Mu Murenge wa Kabarondo,mu Kagari ka Rusera,mu Karere ka Kayonza, haravugwa imiryango igendera ku myemerere y’idini ryiyomoye ku ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, yakuye abana mu ishuri.

Kayonza haravugwa ababyeyi bavanye abana mu ishuri

Umunyamakuru  wasuye umwe mu miryango,  yemera ko yakuye abana mu ishuri kubera imyemerere, uvuga ko azabigishiriza byamunarira akazashaka abantu babigishiriza mu rugo.

Umugabo ufite umwana w’imyaka itatu yagize ati” Ni ukuvuga ko iki gihugu gifite abantu bacye bicaye ,badafite n’akazi kandi bize ushobora no kubwira ngo ngwino unyigishirize umwana ukamwigisha.”

Abaturanyi b’iyi miryango yakuye abana mu ishuri nabo banenga iki cyemezo kuko babakuye mu ishuri kandi nabo ubwabo barize.

Umwe yagize atu “Barize kandi na bibiliya barayifashisha.Ndi kumva ari bwa bujiji abantu bagezemo.Bakurikiye y’uko aho Isi igeze, bumva ko bagomba kuvana abana mu ishuri ariko njye nabonye ari ubujiji bagiyemo kandi bo barageze mu mashuri.”

Undi nawe ati”Gukura abana mu ishuri muri bibiliya ntaho byanditse ,barayisoma .Mba numva ari imyumvire kandi ari ubutumwa bupfuye.”

Aba  baturage bavuze ko bari guhutaza uburenganzira bw’umwana bagasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubikurikirana.

Umwe ati “Turasaba ko abana barenganurwa kugira ngo basubire mu mashuri .”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo,Kagabo Jean Paul,yatangaje ko n’ubusanzwe bagoranye no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

Gitifu Kagabo avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo abana basubire mu ishuri.

Yagize ati “Bano batuye iwacu, barazwi aho batuye.No kungamba za COVID-19 bagiye batugora,ku buryo batazumvaga neza.Ku bijyanye no gukura abana mu ishuri byo ntabwo twabyemera.Ni uguhohotera abana ariko ni no kwica Rwanda Rw’ejo.”

Kugeza ubu yo miryango isengera mu rugo rw’umuntu bivugwa ko yahoze isengera mu idini ry’Abadivantisi b’umunsi wa Karindwi.

IVOMO:FLASH RADIO/TV

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Bibiliya yanditswe n’injiji isi itarahumuka,nta gitangaza ko nabayisoma bakora ibintu by’ubujiji. Mujye mubabarira

  2. Ahubwo muhere kuri aba babyeyi, abe aribo mushyira mu ishuri babanze bige. Ubutagondwa bubavemo , naho ubundi birigoye ko umwana ya kwiga ABABYEYI BOMBI batabishaka. Kereka ubabambuye ukabaha abandi babarera. Mu bindi bihugu iyo uhohotera umwana baramukwaka ntuzongere no kumubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button