Inkuru zindi

Basketball: REG WBBC yaguze abarimo Micomyiza Cissé

Ikipe ya REG Women Basketball Club iherutse gutakaza Kantore Sandra Dumi, yahise igura abandi bakinnyi bane barimo umwiza mu bakobwa, Micomyiza Rosine uzwi ku izina rya Cissé.

Micomyiza Rosine uzwi ku izina rya Cissé [ufite umupira] yerekeje muri REG WBBC
Mu minsi ibiri ishize, ikipe ya REG WBBC yatakaje umwe mu beza yagenderagaho wisubiriye aho yita mu rugo [APR WBBC] bitewe n’igihe yahakinnye.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG Women Basketball Club, mu gushaka kongera imbaraga mu kipe, yasinyishije Micomyiza Rosine, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Ramura Munezero mu rwego rwo gukomeza gukarishya iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Micomyiza uzwi ku izina rya Cissé, aherutse gutorwa nk’umukinnyi watsinze amanota atatu menshi mu mwaka ushize, we na Rutagengwa, Mwizerwa basinye amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe Munezero yasinye ibiri.

Impamvu yo gutakaza aba bakinnyi bane bakiniraga The Hoops WBBC, ni amikoro y’iyi kipe yahungabanye bikaba byatumye benshi basaba kuyivamo, nyamara izwiho kuzamura impano za benshi.

REG WBBC ni yo ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize. Uyu mwaka izatangira ikina na UR Kigali tariki 21 Mutarama 2023 ubwo umwaka w’imikino 2022-23 muri Basketball mu Bagore uzaba Utangiye.

Rutagengwa Nadine Kendra ni umukinnyi mushya wa REG WBBC
Mwizerwa Faustine nawe ni umukinnyi mushya wa REG WBBC
Dumi nawe yasubiye mu rugo avuye muri REG WBBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button