Padiri Lukanga Kalema Charles wakoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yaguye mu Bitaro bya Kabgayi azize uburwayi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Lukanga Kalema Charles yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023.
Bati “Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023 mu bitaro bya Kabgayi.”
Padiri Lukanga amakuru akaba avuga ko yazize uburwayi bw’impyiko yari afite.
Yakoze imirimo y’ivugabutumwa inyuranye, aho kuva mu 1992 kugeza 2003 yakoraga nk’umucungamutungo wa Seminari nto yitiriwe mutagatifu Leon i Kabgayi, aho yavuye akomereza muri Paruwasi ya Byimana mu Ruhango nka Padiri mukuru, akomereza kuri Paruwasi ya Gihara muri Kamonyi.
Padiri Lukanga yaje kurwara ajya kuba mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi, gusa yaje gukomerezwa ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi aho yaguye.
Abapadiri bakoranye bya hafi bavuga ko yari umuntu warangwagwa n’ukuri, akita ku murimo ashinde, kandi akabana neza na bose.
Padiri Lukanga yakunze cyane kwita ku burezi, aho yagaragaje kwita cyane ku banyeshuri bava mu miryango itishoboye akabafasha kwiga, ndetse akabafasha mu buzima bwabo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi cyangwa muli Amerika.Turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru,yitabye Imana !!!Twakoresha umunsi mukuru ukomeye!! Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ibinyoma bibabaza Imana yaturemye.
Wowe ngo uri narame ntuzongere kujya uzana iyo myumvure yawe y’ubuhakanyi. Igihe YEZU KRISTU se abwiye igisambo cyamwemereye ku musaraba ati ” mu kanya turaba turi kumwe muri Paradizo” wowe ubipinga nka nde wa muhakanyi we wiha gukwirakwiza ibinyoma wigira intyoza y’amafuti gusa!!!