Imikino

Visi Perezida wa Kiyovu yakuyeho igihu ku mubano we na Juvénal

Ndorimana Jean François Regis [Général] usanzwe ari Visi perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, yakuyeho igihugu ku byamuvuzweho ku mubano we na Mvukiyehe Juvénal wamuhisemo ngo amubere umwungiriza.

Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports yasubije abavuga ku mubano we na Mvukiyehe Juvénal

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United muri shampiyona, mu ikipe ya Kiyovu Sports hagaragayemo kudahuza kuri bimwe hagati mu bayobozi, aho bamwe bavugaga ko uyu mukino wari wagurishijwe abandi ntibabyemere.

Hakomeje kubamo kwitana ba mwana, bamwe bashinjanya kugambanira ikipe abandi bashinjanya kwiyitirira ibyo badakorera ikipe.

Aha ni ho bamwe bahereye bavuga ko Mvukiyehe Juvénal adahuza na Visi perezida we wa Mbere, Ndorimana Jean François Regis [Général] ariko bitandukanye n’ukuri.

Ndorimana yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Mvukiyehe, ndetse yibutsa abavuga ko ibyo ko ari we muntu watumye yemera kuza mu buyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo bafatanye.

Ati “Mu bantu bansabye ko nza muri iyi komite ndetse mba na visi perezida, Juvénal arimo. Tumaranye igihe kuva yaza kuyobora Kiyovu Sports. Njyewe ndi umukunzi wa Kiyovu Sports.”

Yongeyeho ko ari nawe washyigikiye Mvukiyehe ubwo yifuzaga kuyobora iyi kipe.

Ati “Namushyigikiye nka perezida wa Kiyovu Sports kandi uzanye impinduka muri Kiyovu. Yewe aranabigaragaza ko impinduka zihari. Abantu babivuga uko bitari. Umuntu wese uzanye impinduka muri Kiyovu ndamushyigikira.”

Mu minsi ishize, uyu muyobozi yavuze ko Mvukiyehe akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports ariko wagiye mu biruhuko ndetse akaba azagaruka tariki 4 Mutarama 2023 bagakomeza gufatanya kubaka ikipe.

Ndorimana yanahumurije abakunzi ba Kiyovu Sports, ababwira ko nta byacitse iri muri iyi kipe nk’uko byavugwaga na bamwe.

Mvukiyehe nta kibazo afitanye na Visi Perezida we wa mbere

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button