Dj Brianne uvanga imiziki yatangajeko yahuye n’ibibazo bikomeye ubwo yajyaga mu Budage arikumwe n’umuhanzi Social Mula avuga ko atifuza kuzongera guhurira nawe mu bindi bikorwa byose.
Social Mula na Brianne bagiye ku mugabane w’Iburayi mu gitaramo bari batumiwemo na Company yitwa Nad Progress cyagombaga kuba mu ijoro risoza umwaka.
Social Mula yari yagiye mu kimbo cya Kenny Sol wari mu bindi bitaramo.
Dj Brianne abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze agahinda yahuye nako muri icyo gihugu bitewe nabo bari bajyanye.
Yagize ati “Mwabantu mwe iri joro ryambereye ribi ariko Imana iracyamfiteho umugambi. Mu marira menshi n’agahinda nandikanye ibi Imana izambabarire sinzagire ibindi bintu nongera guhuriramo na Social Mula.”
“Naho ibyi company ya Nad Progress yadutumiye muri Germany hari abantu bagifite ubugome ku buryo no kuguhitana babishoboye babikora. Ibyabo nzabibabwira hatavuyemo na kimwe.”
Akomeza avuga ijoro ryo kuya 31 ryamubereye ribi ku buryo azapfa atanaryibagiwe.
Ati “Mwa bantu mwe iyo hatabaho Imana ikidushyizeho amaboko ngo ngire King Pazzo wamfashije izina Brianne mwari kuzumva ngo narabuze cyangwa narapfuye. Aho ndi simpazi gusa nimubona ibi ndaba ndi muzima gusa Imana indinde irya none ibindi nzaba mbibabwira nyuma.”
Dj Brianne ntabwo aragaruka mu Rwanda na Social Mula bajyanye I Burayi ntacyo aratangaza kubyo uyu mugore uvanga imiziki yamuvuzeho.
Mwabantu mwe iri joro ryambereye ribi ariko Imana iracyamfiteho umugambi.
🙏🙏😭😭😭😭😭
Umwaka mushya muhire nshuti🙏🙏 pic.twitter.com/VXQt8L5QFt
— DeejayBrianne (@BrianneDeejay) January 1, 2023
Uyu arashaka kuvugwa muru uyu mwaka dutwike Kabisa.