Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwasabye Leta ya Congo gusobanura byimbitse impamvu yahaye akazi abacancuro bavuye mu Burayi, ndetse ikaba ikomeje kuzana abantu bavuye hanze y’igihugu mu bibazo bafitanye ubwabo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na M23 ku wa 1 Mutarama 2023 rishyizweho umukono n’umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, rikubiyemo ubutumwa bageneye leta ya Congo, imiryango mpuzamahanga, MONUSCO n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo hasozwaga umwaka wa 2022 binjira mu mwaka mushya.
Mu butumwa bugenewe Umuryango Mpuzamahanga, M23 yasabye ko hagira igikorwa mu guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Basabye kubakabafasha kuganira na leta ku muzi nyakuri w’ikibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu.
Aha niho bahereye basaba ibisobanuro byimbitse ku bacanshuro Leta ya Congo yahaye akazi bavuye mu Burayi, aho hari amakuru avuga ko abarwanyi b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bitabajwe mu mirwano ya FARDC na M23.
Bagize bati “M23 irasaba ibisobanuro Leta ya Congo kuba ikibazo bafitanye izanamo abantu bavuye hanze, ndetse no guha akazi abacancuro b’abicanyi b’Abanyaburayi.”
Mu bindi bikubiye muri iri tangazo nuko M23 yanenze Perezida Felix Tshisekedi kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yijeje abanye-Congo ubwo yiyamamazaga mu 2018 harimo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa yabaye karande no gushyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
M23 ikaba yatanze inama zatuma umutekano muke muri Congo ubonerwa umuti ndetse ibiganiro bya Nairobi na Angola bigatanga umusaruro harimo guhabwa umwanya mu biganiro bishaka igisubizo ku mahoro arambye, leta ya Congo ikareka gukorana n’imitwe ya FDLR, ACPLS, NYATURA, CODECO, Mai Mai n’abaicanyi bakomeje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 nka Kamatembe, Bwiza n’ahandi.
Ibi bikajyana no guhagarika guhohotera no kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwitwa abanyarwanda, ndetse M23 ikareka kwitwa abavamahanga na leta ya Congo.
M23 yashimangiye ko kuba FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ikomeje kwivanga mu kibazo biri gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango no guhohoterwa kw’abanye-Congo.
M23 yasabye abanye-Congo guhitamo neza mu matora ari imbere bakita cyane ku bibazo bafite by’ubuyobozi bubi, ruswa, imvugo z’urwango, kandi ntibemerere abashaka gutinza no gusubika amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri uyu mwaka wa 2023.
M23 ikaba yashimiye byimazeyo umuhate w’abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Iri tangazo ry’amapaje atatu risoza risaba abanye-Congo bari mu nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi gufatana urunana, ndetse bakihanganira kuba baratereranywe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.
M23 isohoye iri tangazo mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo zasabye uyu mutwe kurekura ibice bya Kishishe na Rumangabo bitarenze ku wa 5 Mutarama 2023.
Ni mu gihe kandi mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje EAC, EJVM na M23 harimo gusaba ingabo za leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi ba M23 gukomeza kubaha imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 n’iyafatiwe Nairobi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Abasivili murabeshyeka koko?ubu kisekedi baramushutse ngo azane abo bazungu babademobe nibo bazatsinda m23!ntago barusha FDRL kurwana rwose,azabanze amenye icyo ibyihebe byo muri Cabo deligado byabakoreye bakurira indege ibasubiza Moscow batarora inyuma,gusa baraje biyorere ibyo bidorali byo mu mabuye ya congo bicireho!ngo ijana,abo se bakora iki! nicyo kerekana ko kisekedi atazi abo arwana nabo!ziriya ndwanyi za M23 nizo zakamufashije gushyira igihugu ku murongo ariko kuko yimakaje irondakoko ntago abibona, azabanze abaze ingoma z urwanda zashyiraga imbere ivangura uko zarangiye?none yahisemo gukorana nabuzukuru ba shitani (FDRL)hhhhhh
Atajyuta kuzariwa.
Kbx bro ivy n ukur tchiseked ntgo arameny nez abo arwana nabo 2
Azanabaze muri. Centrafrika bagiye bbadakoza ibirenge hadi kkdi ntanakimwe bakoze iterabwoba gusa ngo ingabo zuburayi!!!! yewe ndagusetse epuuuuuuuuu
Njya nibaza niba Tshisekedi yarize nibura akarangiza amashuri abanza.azabanze amenyeko numuzungu ava amaraso areke ibikabyo,bazajya baza aribazima basubize muburayi mayiti.
Byaba byiza FARDC,M23,WAGNER,FDLR,etc…,bose bajugunye intwaro hasi,maze bagahoberana.Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye mu ntambara abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ivuga,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18. Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ikavuga ko (ku munsi w’imperuka) izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26:52 habyerekana.Abakristu nyakuli,birinda ikintu cyose Imana itubuza,harimo no kurwana.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abandi bararwanye,ariko Abakristu bahungira ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.
Jado! Uravangavanga ibibazo maze ubibona agasanga abo ukeka ko ari abaswa baba bakursha kumenya aho ibintu bigeze. Banza umenyeko muri Kongo hari amoko arenze 400 kandi ko abanye neza uretse abitwaje ubwoko bw’abatutsi bakabaha intwaro ngo batere igihugu cyabo. Byatangiye bashuka bamwe mucyo bise intambara y’abanyamulenge. Kisekedi rero nta rondakoko ashobora kugira yuko ni umuruba udafite aho ahuriye n’ikibazo cy’abahutu n’abtutsi. Muri kake, abaremankanya inkuru zishingiye ku moko, cyane cyane ubw’abatutsi, bakazanamo jenoside na FDLR basigaye bumvwa na bake! Inama nabagira ni ukwizimba ku kuri. M23 nifatanye n’abandi kwubaka igihugu aho kugisenya.
Yewe Kurazikubone uri kure ya Congo kweli wowe uvuga ngo andi moko abanye neza. Hanyuma imitwe yitwaje intwaro irenga 140 ikaba ikora iki niba babanye neza? Niba babanye neza kuki mu burasirazuba bwa Congo buri bwoko bufite imitwe yitwaje intwaro irenze umwe kandi nayo ubwayo iyo itushyize hamwe ngo irwanye m23 iba irwana ubwayo. Ongera wige amateka ya kongo neza.
Kurazikubone we ushobora kuba uvuga gutyo wigiza nkana,kuba kisekedi ari umuruba ntago byamubuza kwanga umututsi,kuko byose burya biterwa ninyungu za politike no kwikubira biba biyobowe ninda nini, usibye kisekedi wo hirya hano se ubwo tuvuge ko udasobanukiwe urwango rwa bamwe mu bazungu bababiligi,abafransa nabandi biyo za Burayi,nkanswe umwirabura wahano hirya muri Zaire?!,ubu se kuvuga ngo nabahimba intambara tuvuge ko abantu birirwa bicwa bazira uko basa nabyo aribihimbano,ukuli nuko utakura umuntu iwabo ngo bizakunde,abazairois nibahe amahoro bene wabo babatutsi,naho gukunda ubutaka ukanga ababutuyeho ntago byavamo! kandi uzabibona.
polotike njya nibaza ari niba ari umuhanda urangirirahe
kisekedi rero mumutwewe haracyarimo ubukoroni bwo kumvako abo bazungu babashije kurusha twe abanya frika
Kurazikubone we ushobora kuba uvuga gutyo wigiza nkana,kuba kisekedi ari umuruba ntago byamubuza kwanga umututsi,kuko byose burya biterwa ninyungu za politike no kwikubira biba biyobowe ninda nini, usibye kisekedi wo hirya hano se ubwo tuvuge ko udasobanukiwe urwango rwa bamwe mu bazungu bababiligi,abafransa nabandi biyo za Burayi,nkanswe umwirabura wahano hirya muri Zaire?!,ubu se kuvuga ngo nabahimba intambara tuvuge ko abantu birirwa bicwa bazira uko basa nabyo aribihimbano,ukuli nuko utakura umuntu iwabo ngo bizakunde,abazairois nibahe amahoro bene wabo babatutsi,naho gukunda ubutaka ukanga ababutuyeho ntago byavamo! kandi uzabibona.