ImikinoInkuru Nyamukuru

Umunyamakuru Niyibizi Aimé aratabaza kubera guterwa amabuye n’abo atazi

Nyuma yo kumara iminsi aterwa amabuye ku nzu n’abo ataramenya, Niyibizi Aimé ukorera Radio Fine FM mu kiganiro cy’imikino [Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino], aratabaza inzego z’umutekano.

Urugo rwa Niyibizi Aimé rumaze ibyumweru bibiri ruterwa amabuye

Ibi uyu munyamakuru yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko hari abantu ataramenya bamaze iminsi batera amabuye ku nzu atuyemo.

Uyu Munyamakuru utuye mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu w’Urugero, avuga ko bimaze iminsi ariko ko atewe impungenge n’ibi biri gukorerwa umuryango we.

Ati “Hagati aho abasenga munsengere abantu ntazi bamaze ibyumweru 2 batera amabuye ku nzu mbamo. Nabanje kugira ngo ni urugomo rw’abana ariko birakabije! Inzego z’Umutekano mu mudugudu zarashakishije ariko birushaho kuba bibi! Aya mubona ni ayo bateye umunsi umwe ari ku muryango!”

Nyuma yo gucisha ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yahise imusaba nimero ye ya telefone igendanwa ngo ikurikirane iki kibazo.

Niyibizi mbere yo kuza kuri Fine FM, yaciye kuri Radio y’Abaturage y’i Rusizi, aca kuri RadioTV1 ariko ahitamo gusubira muri Fine FM.

Niyibizi yatabaje inzego z’umutekano kubera ubugizi bwa nabi bukomeje kumukorerwa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. Umuntu ujijutse ubundi yagombye kuba yarabibwiye Polisi mbere yo kubitangaza ubu bitumye kuzababona bidashoshoboka cyangwa bigorana

  2. Mana we !!!ndumva bibabaje gusa nawe uburyo yabivuzemo wapi kbs!!yakabaye yarabimenyesheje police mbere nkumuntu ujijutse mbere yo kubitangaza social media .Ubu yishe iperereza ark police nikore akazi turayizeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button