Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Umugabo yagwiriwe n’ikirombe

Umugabwo witwa Nshimiyimana Pascal ukomoka mu Karere ka Karongi, yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo  amabuye  ahita apfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022,bibera mu Mudugudu wa Gahondo,Akagari ka Ruli,Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli,Hakizimana Jean Bosco,yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yari kumwe n’undi witwa Twahirwa bari bashinzwe gukamya amazi mu kirombe bagwiriwe n’ibuye mu kirombe, umwe agahita ahasiga ubuzima.

Yagize ati “Byabaye nimugoroba , muri company yitwa Hipocromy.Hari ukuntu ni mugoroba bajyanamo dynamo(imashini ikamya amazi) hasi mu birombe, kugira ngo bakamyemo amazi aba yajemo bityo ejo bazabone uko bacukura nta mpanuka byateza.Ibyo ni cyo bari bagiye gukora,bagezemo ibuye rirahanuka, rimugwira mu mutwe.”

Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’iBitaro bya Ruli.Ni mu gihe mugenzi we yakomereste yabanje kujya kwivuza kuri ibyo Bitaro .

Gitifu hakizimana yasabye abaturage kugira amakenga mu bikorwa byo gucukura amabuye.

Yagize ati “Ni ugukomeza kwitondera ubucukuzi kuko hajya habamo impanuka,bakagira ubwirinzi buhagije, na ba nyiri birombe hakaba harimo uburyo bwo gukingira ko byahanuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button