AmahangaInkuru Nyamukuru

Congo iti “u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugenzura ikirere”

Leta ya Congo yatangaje ko indege ebyiri zayo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano , zitavogereye ikirere , zari  mu kirere cya Congo hejuru y’ikiyaga cya mu Kivu.

Congo yahakanye ko nta ndege yayo yavogereye ikirere cy’uRwanda

Kuwa Gatatu  tariki ya 28 Ukuboza 2022,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye u Rwanda yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko “iby’uku kwinjira mu kirere cy’u Rwanda kw’indege y’igisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bimenyeshwa Guverinoma y’iki gihugu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko  “Ibyabaye uyu munsi ni igikorwa kimwe kigize ubushotoranyi bumaze iminsi burimo n’ubusa nk’ubu bwabaye ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.”

Mu itangazo leta ya Congo yahise isohora, ivuga ko izi ndege  zari   hejuru y’ikiyaga cya Kivu ariko mu kirere cya Congo .

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’uRwanda nta bushobozi na bumwe ifite bwo kugenzura ikirere cy’igisirikare cya Congo  imbere mu gihugu bityo ibyo bifatwa nk’ubushotoranyi.

Leta ya Congo ivuga kandi ko izo ndege zitari zifite intwaro kandi nta kurasa na gucye kwigeze kubaho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo ivuga ko ishishikajwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda no kubaha imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.

Leta ya Congo yasabye  umuryango  mpuzamahanga”  guhanga amaso uRwanda n’umutwe wa M23 kubera ko batigeze bubahiriza imyanzuro ya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo 2022.”

Kuwa 7 Ugushyingo uyu mwaka , Guverinoma y’u Rwanda yari  yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25  yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 11

  1. Ariko abayobozi ba DRC ntibuzuye mu mutwe. None bavuga ko Rwanda nta bushobozi bwo gu controla ikirere rufite barahakana ko kitavogerwa? Indege yabo yaguye Rubavu se babonaga ari iwabo? Ibicucu gusa!!

    1. Nyine buriya babona n’amaso y’Abanyarwanda yarapfuye ntibakibona,mbega abacomediens Ariko bareke umunsi umwe ntizamenya ikiyikubise

  2. iriya ndege ntacyo itwaye iyaba bikiniraga izo comedi zabo bakareka amagambo menshi ku Rwanda naho kuba ntabwirinzi bwo mukirere tugira sikibazo bazadutere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button