Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yakiriye umugaba mukuru w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Gen Jeffy Nyagah wamugaragarije umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo muri iki gihugu.
Nk’uko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu cya Congo, yari aherekejwe n’abandi bayobozi bamufasha kuyobora izi ngabo bahagarariye ibihugu bigize EAC harimo n’umusirikare uhagarariye u Rwanda.
Gen Jeffy Nyagah akaba yagaragarije Tshisekedi ibyo bamaze kugeraho kuva bagera muri iki gihugu, ndetse anagaragaza intambwe bagezeho basohoza inshingano bahawe zo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo, bahangana n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihakorera ku bufatanye n’ingabo za leta FARDC.
Yagize ati “Kwari ugusobanurira umukuru w’igihugu uko kugeza ubu ibintu bimeze, ibyo tumaze kugeraho kuva twahagera ndetse tunamugaragariza intambwe nshashya y’ibikorwa dufatanyije na FARDC n’ingabo zindi z’akarere.”
Gen Jeffy Nyagah akaba yafashe akanya ko gushimira Perezida Felix Antoine Tshisekedi ku bufasha akomeje guha izi ngabo, mu rwego rwo guha umutekano abaturage.
Umugaba mukuru wungirije w’ibikorwa by’ingabo za FARDC na Kenya muri Congo, Maj Gen Jerome Shiko Tambwe ,nawe yari yitabiriye ibi biganiro.
Perezida Felix Antoine Tshisekedi yashimiye ubumwe buranga izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse azizeza ubufatanye bwa leta ya Kinshasa.
Kuri uyu wa Kane kandi Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’umuhuza mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba Perezida wa Angola, Joao Lourenco, aho aba bombi baganiriye uko umutekano uhagaze n’imbaraga ziri gushyirwa mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Ibi biganiro byose bije nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano n’ingabo za FARDC kandi wari wemeye kurekura bimwe mu bice wafashe bya Kibumba ukabishyira mu maboko y’ingabo za EAC ziri muri Congo.
Gusa nubwo M23 yarekuye Kibumba igasubira inyuma, ivuga ko ikomeza kugabwaho ibitero n’indege za leta, ndetse zidatinya kurasa ku baturage bayihungiyeho.
Izi ndege kandi z’intambara za Congo imwe muri zo iherutse kongere kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu.
NKURUNNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW