Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur bazamuwe n’ikipe ya Heroes FC na bagenzi ba bo, bayigeneye impano yo kuyishimira.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, kibera i Nyamata ahaherereye ibiro bya Heroes FC.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umukino w’ubusabane, wahuje Heroes FC n’abakinnyi bayizamukiyemo, urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho igikorwa cyo gusangira ku muryango mugari wa Heroes FC, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur bari bahagarariye bagenzi babo muri iki gikorwa.
Niyomugabo Claude usanzwe ari myugariro w’ibumoso mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) n’ikipe y’Igihugu (Amavubi), yavuze ko impamvu batekereje iki gikorwa, ari mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwa Heroes FC bwabafashije kugera aho bageze ubu, ndetse banabasaba ko cyaba igikorwa ngarukamwaka.
Umuyobozi wa Heros FC, Kanamugire Fidèle yashimiye aba bakinnyi bose banyuze muri iyi kipe abereye umuyobozi, ababwira ko uyu mutima bagize wo kwibuka aho bavuye ari iby’agaciro gakomeye.
Uyu muyobozi yabijeje ko azakomeza kubabera umubyeyi, ndetse ko atazahwema kubagira inama mu buzima bwa bo bwa buri munsi.
Uwamahoro Roséline ushinzwe imari n’abakozi mu Muurenge wa Mayange wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye ubuyobozi bwa Heroes FC ku ruhare rw’iterambere mu rubyiruko rwo muri uyu Murenge no mu Akarere ka Bugesera.
Ubuyobozi bwa Heroes FC, bwatanze inkunga y’ubwisungane mu kwuvuza ku mumiryango 165 itishoboye yo mu murenge wa Mayange mu rwego rwo gusangira na bo Noheri n’Ubunani.
Hatanzwe ibihumbi 500 Frws kuri iyi muryango yose itishoboye.
Bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri Heroes FC:
▪︎ Niyomugabo Claude (APR FC)
▪︎ Mugisha Bonheur (APR FC)
▪︎ Uwiduhaye Aboubakar (APR FC)
▪︎ Kanamugire Roger (Rayon Sports)
▪︎ Munyeshyaka Gilbert (Musanze FC)
▪︎ Byiringiro Gilbert (APR FC)
▪︎ Ishimwe Patrick (Rayon Sports)
▪︎ Nduwayo Valeur (Musanze FC)
▪︎ Manzi Aimable (Musanze FC)
▪︎ Cyubahiro Costante (Mukura VS)
▪︎ Twagirumukiza Clèment (Mukura VS)
▪︎ Dushimimana Olivier (Mukura VS)
▪︎ Ntakirutimana Thèotime (Bugesera FC)
▪︎ Nyarugabo Moïse (AS Kigali)
▪︎ Iradukunda Ally (Bugesera FC)
▪︎ Dusingizimana Gilbert (AS Kigali)
▪︎ Uwimana Guillain (AS Kigali)
▪︎ Ngabonziza Guillain (APR FC)
▪︎ Mudacumura Jackson (Mukura VS)
▪︎ Murenzi Patrick (Mukura VS)
▪︎ Twizerimana Onesme (Police FC)
UMUSEKE.RW