Andi makuruInkuru Nyamukuru

Abarokotse impanuka ya Volcano bageze mu Rwanda

Abanyarwanda batatu nibo bapfuye mu bagenzi bari mu modoka ya sosiyete ya Volcano Express yavaga Kampala muri Uganda iza i Kigali, ikaza gukora impanuka igeze ku musozi wa Rwahi ubwo yagongana n’indi ya sosiyete ya Oxygen mu muhanda Ntungamo-Kabale.

Batatu nibo bapfuye mu bari mu modoka ya Volcano Express yakoze impanuka muri Uganda

Ahagana saa mbili z’umugoroba zo kuri uyu  wa Kane nibwo iyi bus ifite nimero RAD 798 B yahagurutse Kampala iza Kigali, ubwo yari igeze Rwahi saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022 iza gukora impanuka.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Volcano Express, Agaba Andrew Japhet yabwiye UMUSEKE ko Abanyarwanda batatu bari mu modoka ya Volcano aribo bapfuye, ariko abandi bagenzi bagejejwe mu Rwanda amahoro uretse babiri bandi bakomeretse bikomeye.

Ati “Imodoka yacu yavaga Kampala iza Kigali, yari yahagurutseyo ahagana saa mbili z’ijoro. Shoferi n’umwunganizi we (Co driver) nibo bapfuye ndetse n’undi mushoferi w’indi kampani bari bagendanye.”

Agaba Andrew Japhet yavuze ko abagenzi babiri aribo bakomeretse bikomeye ndetse bo bagumye Kabale muri Uganda, ari naho imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe.

Avuga ko barimo gushaka uburyo imirambo y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka bazanwa mu Rwanda.

Uyu muyobozi muri Volcano Express akaba yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka, ashimangira ko bakomeza kubaba hafi.

Yavuze ko ubwo bamenyaga ko iyi mpanuka imaze kuba bihutiye kohereza imodoka y’ingoboka yo kuzana abayirokotse, kugeze ubu bo bakaba bamaze kugera amahoro mu Rwanda.

Uyu musozi wa Rwahi izi modoka zakoreyeho impanuka uherereye mu karere ka Ntungamo mu Burengerazuba bwa Uganda, kuva aha ugera Gatuna mu Karere ka Gicumbi hakaba harimo urugendo rw’isaha mu modoka.

Icyateye iyi mpanuka haravugwa ko habayeho igihugu cyinshi gituma abashoferi batabasha kureba imbere neza.

Polisi yo muri Uganda ikomeje iperereza ku cyateye iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu batandatu abandi 30 bagakomereka.

INKURU YABANJE…

Volcano yakoreye impanuka muri Uganda 

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button