Andi makuruInkuru Nyamukuru

Volcano yakoreye impanuka muri Uganda 

Imodoka ya kompanyi ya Volcano y’u Rwanda yangonganye n’iya Oxygen yo muri Kenya ubwo zari zigeze Rwahi muri Uganda, abantu batandatu  bahita bahasiga ubuzima abandi 30 barakomereka.

Abantu batandatu nibo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima

 Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ahitwa Rwahi aho uturere twa Ntungamo na Rukiga duhanira imbibe  mu Burengerezuba bwa Uganda.

Amakuru UMUSEKE ukesha Dail Monitor yandikirwa muri Uganda nuko iyi bus ya Volcano RAD 798 B yasekuranye n’iya Oxygen ifite nimero iyiranga ya KCU 054 L, abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima, abandi 30 barakomereka.

Amashusho agaragaza uko iyi mpanuka yagenze nuko zose zangiritse bikomeye ibice by’imbere kwa shoferi, gusa iya Volcano yo mu Rwanda ikaba ariyo yangiritse cyane iki gice cy’imbere.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko   izi bus zari mu muhanda wa Rukiga-Mbarada, aho zagonganye ahagana saa kumi z’igitondo zigeze kuri Satellite Hoteli mu birometero bibiri uvuye mu gace k’ubucuruzi ka Muhanga muri aka karere ka Ntungamo.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate wavuze ko abashoferi bombi b’izi modoka bahise bahasiga ubuzima, abakomeretse bakaba bahise bihutanwa ku kigo nderabuzima cya Rutooma muri uyu mujyi wa Muhanga, aho imbangukiragutabara za polisi zahise zibajyana.

Mu bikekwa kuba byateje iyi mpanuka harimo kuba habayeho kutabona neza kw’abashoferi kubera igihu cyinshi, byatumye abashoferi basekurana kubera kutabona nza ibi imbere yabo.

imodoka y’kigo cya Oxygen yagonganye na Volcano y’uRwanda  hapfa 6 ,30 barakomereka

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button