Amazina ye ni Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé inkuru mbi yasesekaye muri Brazil no ku isi ko yapfuye ku myaka 82.
Yari umukinnyi w’ibigwi, amateka n’imihigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka 21 yamaze ari umukinnyi.
Muri ibyo bitego harimo ibyo yatsindiye Brazil, 77 mu mikino 92.
Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.
Pelé mu mwaka wa 2000 ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryamugize umukinnyi w’Ikinyejana.
Yari afite ibibazo by’impyiko ndetse na prostate.
Umukobwa wa Pelé, Kely Nascimento wakomeje kujya avuga amakuru y’ubuzima bwe igihe yabaga ari kwa muganga, yemeje kuri uyu wa Kane ko yapfuye.
Ati “Buri cyose turi cyo, turakigukesha. Turagukunda ubuziraherezo. Uruhukire mu mahoro.”
Iyi nkuru yakoze ku mutima benshi ku Isi, barimo ibyamamare nka Kylian Mbappé basangiye umuhigo wo kuba baratsinze ibitego mu gikombe cy’Isi ari abana.
Kylian Mbappé yagize ati “Umwami w’umupira w’amaguru arapfuye ariko umurage asize uzahora wibukwa.”
UMUSEKE.RW
Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.