Andi makuruInkuru Nyamukuru

Impamvu ikomeye yatumye Depite wa Gatatu yegura

Kuri uyu wa Kane nibwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Depite Kamanzi Erneste wari uhagarariye RPF-Inkotanyi yeguye, amakuru yizewe avuga ko kwegura kwe bifitanye isano n’ubusinzi.

Depite Kamanzi Erneste ubwo aheruka mu kazi mu Karere ka Nyamagabe

Ni umusore muto w’imyaka 33 y’amavuko, yagiye mu Nteko ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko, akaba yari muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga.

Amakuru UMUSEKE ufite kandi yizewe, Depite Kamanzi yagiye mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Nyamagabe, hagati ya tariki 20-22 Ukuboza, 2022 ari kumwe na mugenzi we wari unamukuriye.

Ku munsi wa mbere w’akazi, tariki 21 Ukuboza, uriya Mudepite yakoze akazi ke, ariko nyuma aza guhana gahunda na mugenzi we ko baza guhura bukeye bagasubira i Nyamagabe, kuko bari baraye i Huye.

Amasaha y’akazi ageze, wa Mudepite ahamagaye Depite Kamanzi aramubura, niko guhamagara amenyesha abamukuriye ko yabuze umuntu!

Nibwo byageze mu nzego z’umutekano, baza guasanga yafashwe atwaye yanyoye. Amakuru avuga ko ashobora kuba yarafunzwe iminsi itanu iteganywa n’itegeko.

 

Abadepite bavuga iki ku kuba hari bagenzi babo begura “kubera ubusinzi”?

Tariki 21 Ugushyingo, 2022 Celestin HABIYAREMYE wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahagarariye RPF-Inkotanyi yeguye ku mirimo ye, “ku mpamvu zifitanye isano” n’ubusinzi nk’uko yabyemereye UMUSEKE.

Mbere ye, tariki 14 Ugushyingo, 2022 Dr. Mbonimana Gamariel, PhD wari Depite na we yari yeguye bitewe na video yafashwe bigaragara ko yasinze.

Umwe mu Badepite yabwiye UMUSEKE ko kuba umuntu unywa inzoga yasinda bitagakwiye kuba ikibazo mu gihe akazi ke yagakora neza, kuko inzoga baba bazizanye mu birori kugira ngo zinyobwe.

Kuri Depite Frank HABINEZA uhagarariye Ishyaka Green Party, avuga ko kunywa inzoga kuri we atari ikibazo, ko ahubwo ikibazo ari ugusinda.

Ati “Ufashe agacupa kamwe ka …nta kibazo byaguteza, ariko ufashe dutatu, alcohol irazamuka, kuko burya no mu bindi nk’imineke iba irimo ariko iri hasi, nta kibazo yaguteza.”

Undi Mudepite yeguye “haravugwa ubusinzi”, we akabihakana – IKIGANIRO KIRAMBUYE

 

Visi Perezida w’Inteko ati “iki?”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibyabaye kuri Kamanzi Erneste yagiye i Nyamagabe atayazi, gusa “ngo yeguye ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza, 2022 ku mpamvu ze bwite.”

Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko atari byacitse, kubera ko bisanzwe ko amategeko ateganya ko Umudepite akurwa mu nteko cyangwa akegura.

Yavuze ko imyitwarire myiza idakwiye kuranga Abadepite gusa, ko ahubwo buri wese wahawe inshingano aba agomba kugaragaza indangagaciro abamushyizeho bamubonyemo.

“Nibiba ngombwa ayo makuru na yo nzayavugaho” – Depite weguye

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Si nishimiye ko abantu bava mu kazi kubera ubusinzi ariko mbabazwa cyane n’ uko bitangiye gukorwa nkuko bikwiye nyuma y’ uko H.E president abyiboneye. Mbere yaho Aya makosa ntiyabagaho? None se byose bizajya bijya mu buryo ari uko H.E abyerekanye? Ubwo ibyo atazabona bizaba ibya nde ?

    H.E, ndakwisabira gukora ibishoka byose ugaruze FRW ya leta anyerezwa bikarangira nta gikurikirana kuko nkuko ubizi izindi nzego zose bireba byarazinaniye kubera guhishirana kuko umunyarwanda yise umwana we BOSENIBAMWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button