Abahanzi nyarwanda barambye mu muziki barimo King James, Bruce Melodie, Riderman na Platin P bavuze imyato Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou wahaye ikuzo umuziki nyarwanda akawukura mu kabati akawushakira intebe.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022 mu kiganiro n’abanyamakuru ku gitaramo cya East African Party kizatangiza abanyarwanda umwaka mushya.
Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo cya East African Party cyamaze kugirwa umwimerere w’abanyarwanda gusa.
Bashimangiye ko Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters yashyize itafari rikomeye ndetse akomeje kuwuteza imbere.
Umuhanzi King James ati “Mfashe uyu mwanya imbere y’itangazamakuru ngo ngushimire, hari ahantu hanini wakuye umuziki naho umaze kuwugeza uyu munsi kugeza ubwo haje iki cyemezo cy’uko hashobora kuririmba abanyarwanda gusa.”
Akomeza agora ati”Muri iki gitaramo kiba ari kinini, n’ibya Guma Guma byabaye ni uku wagiye ubitegura. Navuga ko aho tugeze ku giti cyanjye nk’umuhanzi hari aho ibyo bihembo byose haba Guma Guma East African Party hari aho byamvanye naho byangejeje.”
Itangishaka Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko kuva Producer Clement ariwe wamuhuje na Boubou bimubera ikiraro cyamuhaye ku mafaranga biciye mu bitaramo binyuranye ategura.
Ati“Ntabwo natinya kuvuga ko uyu muntu yampaye kugafungo pe! Yampaye amafaranga ndamushimiye, narakoze ariko nawe yarampembye kandi twabanye neza muri uru rugendo, ni umuntu w’umugabo n’uw’agaciro muri uru ruganda twishimiye kuba tumufite.”
Ridermana ati “Mu ijambo rimwe navuga ngo Boubou ni inkotanyi, yarwanye urugamba runini cyane kugirango umuziki nyarwanda uve ahantu hamwe uge ahandi, turacyafite urugendo nibyo ariko yashyizeho itafari, ntabwo ari itafari ahubwo ni amatafari menshi… Ni umugabo w’ijambo, icyo yemeye aragikora, icyo adashoboye ntagikora, nukuri yagaragaje ubukotanyi mu kurwanira iterambere ry’umuziki nyarwanda.”
Ni mu gihe Nemeye Platin P we avuga ko Boubou yabahaye ku mafaranga ndetse agera no kubandi bari mu ruganda rwa muzika nyarwanda, amusabira umugisha ku buryo akomeje kurwanira ishyaka umuziki nyarwanda.
Uretse aba bahanzi barambye mu muziki bavuga imyato Mushyoma Joseph uzwi cyane ku izina rya Boubou, abo muri iki kiragano gishya nka Alyn Sano, Ariel Wayz, Niyo Bosco nabo bamushimiye.
Tariki 1 Mutamara 2023, East African Promoters ikaba yarateguye igitaramo kizinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya muri BK Arena, aho hazaririmbamo abahanzi nka Alyn Sano, Platin P, Riderman, Bruce Melodie, King James, Davis D, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Ish Kevin, Okkama, Ariel Wayz na Afrique.
East African Promoters yateguye igitaramo ikaba ari nayo yateguraga ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, Iwacu Muzika Festival ndetse ni nayo iheruka gutegura igitaramo cya Kigali Fiesta.
Ubuyobozi bwayo bukaba bumaze iminsi mike butangaje ko butazongera gutumira abahanzi mpuzamahanga mu bitaramo bya East African Party.