Mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2022 no gutangira neza umushya, mu ijoro kuwa 31 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzaturitsa urufaya rw’ibishashi by’urumuri (fireworks),ubasaba kutazakangwa na byo.
Mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, watangaje ko hari ibice bitandukanye bizaturikirizwamo ibyo bishashi.
Hamwe mu hatangajwe harimo Kigali Convention Center,BK Arena,Stade ya Kigali iNyamirambo,ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo,na Hotel de Milles Colline mu mujyi hagati.
Umujyi wa Kigali wasabye abantu kutazahungabanywa n’ibyo bikorwa.
Wagize uti”Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’ibyo bikorwa byo kwishimira umwaka mushya.”
Si mu Rwanda gusa ibi byishimo biba byyabaye n’ahandi mu mijyi itandukanye ku isi baba bari mu byishimo , maze hagaturitswa urufaya rw’ibishashi mu rwego rwo kwimira umwaka mushya.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Ninde wishimye? Ngicyp okibazo kiremereye kandi gikwiye kwitabwaho. Umunyarwanda ushonje cyanga warenganye, ntakeneye ibyo bishashi by’abagashize. Tubyigeho!