ImyidagaduroInkuru zindiIyobokamana

Salem Choir yashyize hanze amashusho y’indirimbo”Waraturengeye”

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana iKabuga mu itorero rya ADEPR yashyize hanze amashusho  indirimbo  nshya  yise “Waraturengeye” mu rwego rwo gusoza umwaka bishimira ibihango bishya bakoze n’ibikorwa by’urukundo.

Salem Choir irishimira ko igiye gusoza umwaka mu ndirimbo nshya n’ibikorwa by’urukundo

Iyi ndirimbo igaruka ku burinzi bw’Imana ku bantu bayo muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.

Waraturengeye’ ikubiyemo amagambo  agaruka ku burinzi  bw’Imana ku bantu bayo.

Umuyobozi wa Korali, Salem Kayiranga François yatanageje ko bahisemo gushyira hanze iyi ndirimbo muri izi mpera z’umwaka kugirango bifurize abantu Noheri nziza n’umwaka mushya muhire bafashwa nayo.

Yavuze ko iyi ndirimbo ari intangiriro ya album ya kabiri bari gutegura. Ati “Turashima Imana yo yabanye natwe kandi ikadushoboza gukora iyi ndirimbo ibimburiye Album ya kabiri.

Kayiranga yagize ati “Twifurije abanyarwanda bose Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023 bahemburwa n’iyi ndirimbo ‘Waraturengeye.’”

 Akomeza avuga ko bamaze gukora amajwi n’amashusho y’indirimbo zo kuri Album ya kabiri zibimburiwe na ‘Waraturengeye’ izindi zikazasohoka vuba.

Muri uyu mwaka, iyi korali yakoze ingendo z’ivugabutumwa zigera kuri 15 muri Kigali no mu Ntara.

Bakoze kandi album ya kabiri iriho indirimbo umunani, aho batangiye gushyira ahagaragara amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere bagezeho harimo n’ibyuma bya muzika baguze. Ndetse, bakoze imyitozo myinshi mu rwego rwo kuzamura imiririmbire yabo.

Album yabo ya mbere yo mu 2016 yari igizwe n’indirimbo 10. Iriho indirimbo nka ‘Ibanga’, ‘Ibasha’, ‘N’umukiranutsi’, ‘Ararinzwe’ n’izindi.

Perezida w’iyi korali avuga ko basoje uyu mwaka bakoze ibikorwa by’urukundo byinshi byahinduye ubuzima bwa benshi cyane cyane umukristo utishoboye basengana bubabiye inzu.

Yanavuze ko batanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ku miryango 20.

Akomeza ati “Twakoze ibikorwa byo gushyigikirana hagati yacu harimo gufasha abadafite akazi gutangira imishinga mito ibyara inyungu, gushyigikira abategura ubukwe no guhemba ababyaye n’ibindi.”

Yasabye abakunzi b’iyo korali gukomeza kubashyigikira.

Ati “Abakunzi bacu turabasaba gukomeza kudushyigikira muri byose kuko umurimo urakomeje.”

Kugeza ubu Korali Salem igizwe n’abaririmbyi 127 b’ingeri zose, ikaba ikomeje urugendo  rw’ ivugabutumwa  runyuze mu ndirimbo.

iyi korali yishimira ko yakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SALEM CHOIR

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button