Umuhanzi uhimbaza Imana Jado Kelly yahuje imbaraga na Gaby Kamanzi basohora indirimbo bise “Yahweh” ihumuriza abantu baca mu bikomeye ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.
Jado Kelly utuye mu Bufaransa yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi akoze iyitwa “God with us” igaruka ku mirimo itangaje Yesu akora ku buzima bw’abizera.
Ni indirimbo yakorewe mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’igihe kirekire aba bombi bifuje kwerekana ubwiza bwa Kristo ko ari umucyo n’ubugingo.
Jado Kelly yabwiye UMUSEKE ko yanditse “Yahweh” ari mu kanya ko kuramya Imana asabana na mwuka wera.
Ati ” Ntekereza ibikorwa bikomeye yakoze, ukuza mw’Isi kwa Yesu Kristo, ugupfa no kuzuka kwe, bituma numva Uhoraho ahambaye akwiriye guhimbazwa ibihe n’ibihe.”
Yavuze ko mu gukora iyi ndirimbo bifuzaga guhembura abafite imitima ihagaze ko mu Mana ariho abantu bakura gutuza no gutekana n’iyo baba bakikijwe n’ibigeragezo.
Ati “Ihembura imitima yabihebye ikabaha ihumure, yomora ibikomere by’imitima yihebye igatanga amahoro, twumvaga twifuza ubutumwa butanga ibyiringiro mu mitima.”
Jado Kelly yahisemo gukorana na Gaby Kamanzi kuko ari umuramyi w’icyitegererezo ukorera Imana aciye bugufi.
Ati” Mbere y’uko duhurira i Burayi twabanje gupanga gukorana indirimbo ariko dutegereza igihe gikwiriye igihe gishyitse aza mu Bufaransa, nibwo twabishyize mu bikorwa.”
“Yahweh’’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bilgate Mulumba wa Gates Sound mu gihe video yakozwe na JP Classic muri Umuco Art.
Reba hano indirimbo Yahweh ya Jado Kelly ft Gaby Kamanzi
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW