ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

“Naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki?”, Gahongayire asubiza abibaza ku ifoto ye

Ifoto y’umukozi w’Imana, Aline Gahongayire aherutse gushyira kuri Status ye ikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, UMUSEKE wagiranye ikiganiro kihariye n’uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntiyaduhakanira cyangwa atwemerere ibyo gutwita kwe.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ukunzwe mu Rwanda

Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye UMUSEKE yavuze ko, iby’inkuru zanditswe yabibonye, ariko ko nta cyo yabivugaho kindi.

Ati “Mwabonye statut mwandika ibibarimo! None se nkubaze naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki? Ni icyaha?”

Igikomeje kwibazwaho kuri iyo foto ni amagambo agira ati “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

UMUSEKE wamubajije icyo aya magambo akomeye ashatse kuvuga, ati “Urabona iriya foto ari iyavuba? Yenda iyo nkuru ni iy’umuzuko w’umwana wange wapfuye, kuko ndi umugore watwise…” 

Tumubajije ku magambo aherekeje iriya foto, Aline Gahongayire ati “Ntabwo njya nandika amagambo yoroheje kuko ntayo ngira, ….”

Umwe mu bavuze ku ifoto ye

 

Byaba ari ugushaka kuvugwa mu itangazamakuru?

Umwe mu bantu bakurikirana amakuru y’umuhanzikazi, Aline Gahongayire, yabwiye UMUSEKE ko bishobora kuba ubutumwa akunzekunyuza kuri Status ze, ari ugushaka “gutwika” (gushaka kuvugwaho cyane).

Gusa, yarigaruye avuga ko uyu mukozi w’Imana amaze igihe aca amarenga yo kuba yitegura umwana.

Yagize ati “Ni ugutwika…ndababonye ntabwo mujya mukurikirana Aline, Aline yatangiye kuvuga ibintu byo gutwita kera, atangira kubivuga ntiyari abyizeye, ubu yashyize iriya foto hanze ashobora kuba abyizeye neza, mujye mureba kuri stutus ze! Amaze iminsi ari guca amarenga ko yaba atwite, ko yitegura kwakira umwana!”

Yakomeje agira ati “Mu isezerano afite, Imana yamubwiye ko azabyara impanga, ariko ntabwo nzi niba ari zo atwite!”

Nyamara UMUSEKE wabajije Aline GAHONGAYIRE, impamvu adakura abantu mu rujijo.

Ati “Ubwo icyo mwimajinnye (mwatekereje) ntacyo nahinduraho, ntabwo urwana na imagination! Nimwumva iyo nkuru …ni confusion (urujijo) nyine, mukomeze muba-confusinge (mubashyire mu rujijo).”

Mu bitekerezo byagiye bitangwa ku ifoto ya Aline Gahongayire, ni uko bamwe bavuga ko gutwita ari ibisanzwe, ndetse ko nta we ukwiye gucira urubanza undi ngo yatwise.

Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 17

  1. Reka nsubize Gahongayire: Kuba utwite utarateye igikumwe,nyamara wiyita “umurokore”,ni icyaha cy’ubusambanyi ku Mana ubeshya ko uyikunda.Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abasambanyi,ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana.Reka rero kuvuga ngo “bitwaye iki”.Jya utinye ikintu cyose cyakubuza kuzuka ku munsi wa nyuma,ugahabwa ubuzima bw’iteka.

    1. Gusa ntabwo twamucira urubanza kuko uwiyise umukiranutsi aba yise Imana inyakinyoma kuko ntekereza ko natwe dufite intege nke

      1. ubwo se ushatse kuvuga ko ushyigiye ko umukozi witiriwe izina ry’Imana yasama inda nta mugabo afite bashakanye urabishyigikiye???

    2. Umusubiza iki se Hari icyo akubajije ?muzi kwishyirahejuru . Wowe umusubiza se nturi umuntu ntiwabaye umuburi ni amaraso; kwitwaza imana murabishoaboye imana ntabwo irobanura kubutoni mujye mubimenya ko uko ibishatse Niko ibikora

    3. Wahaye abantu amahoro ukazazuka wenyine ariko? Imizuko y’abayehova nayo iri mu biteye stress muri ibi bihugu byarindagijwe n’amadini. Ku mugani niba atwite cg adatwite bibatera iyihe muzunga? Muve mu manjwe mujye mu kazi!

    4. Uyu mugore cyangwa umukobwa umwirato n’ubwibone bwe nubwa kera.

      Ok twemere ko gutwita ari byiza….ariko se gutwita nta mugabo uzwi ufite kandi usanzwe wiyemera nk’umukozi w’Imana byo bisobanuye iki?

      Aline we ujye wibuka ko Imana ikura umuntu kure……ujye wibuka ukiga kuri Remera Catholique ukitwa NDOMBOLO…Lol.

      Gabanya kwihagararaho rwose warakosheje………

  2. nta rwenya nkurwo nta nogutwika kumukozi w,Imana ku ngana gutyo nta nigisubizo nkicyo naba ntwite naba ndatwite bitwaye iki?uwamenye Imana yego ni yego oya ni oya erega ntawe utagwa mumutego mayi.kandi IMANA YANGA UTIHANA .

  3. Uretseko ntansbyacitse cyane da.Abiyita abarokore bomurinominsi nibo bakora ibibi kurenza abandi.ibyo tumaze kubimenyera.Atwite cg abireke umubiri n’uwe.

  4. Erega mukwiye kumenya ko kuba umuntu yaririmba goaspel ntibisobanuye ko akijijwe. kuririmba nimpano mugomba kubitandukanya nimbuto zagakiza umuntu yera.murakoze.

  5. Ibyo gusambana , gutwita , ….kuri uyu gahonga

    Yire No ku bandi bose nta gitangaje kirimo kuko birakorwa ! Ariko icyo ndi kwanga ni uburyo yirirwa asakuriza abantu NGO agakiza, yesu, turakijijwe, twe tuvugana n’Imana …ageze n’aho avuga ngo Imana niyo yamubwiye ko azabyara ,bla bla bla… Araje avuge ko ari n’Imana yamwohereje gusambana!
    Gahonga yire uyu yiyira umukozi w’Imana pe nyamara wareba agasuzuguro agira iyo avuga ! None NGO no gutwita kuri we ntacyo bitwaye! Yes ; bivuze NGO nirwo rugero aha abamukurikira!
    ” bible iti ” UHISHA IBICUMURO BYE NTAZAGUBWA NEZA NAMBA UBYATURA AKABIREKA AZEMERWA N’IMANA YAMUREMYE!
    Ibi rero nibyo byangisha , bisuzuguza …abantu iyobokamana , bati puuuuu byabindi burya ni akavuyo naba nyirabyo ntabwo babyubaha

  6. Umuntu wese uryamana nu mugabo cg umugore batashakanye ABA asambanye. Ubwo Aline nareke kwihesha amahoro niyihane ave muribyo

  7. Kuba yavuze ngo atwite byaba bitwaye iki ntago ibyo bivugwa n’ umwana w’ Imana. Cyane ko isezerano yasezeranye n’ umugabo wa mbere ko bazatandukanywa n’ uruofu cyangwa Yesu agarutse. Bivuzeko atemerewe gushaka undi mugabo uwa mbere akiriho kabone naho amategeko yo mu isi yaba yarabatanije. Ariko amasezerano basezeranye imbere y’ Imana aracyari ihame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button