Impanuka y’igare yahitanye Umusore wari uritwaye, uwo yari ahetse arakomereka, yabaye taliki 25 Ukuboza 2022 gusa nyakwigendera yaguye mu Bitaro ku wa Kabiri.
Abasore batatu bavuye mu mudugudu wa Gituza, mu kagari ka Nyamure mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza berekeza mu mujyi wa Nyanza uherereye mu murenge wa Busasamana, gufata ikote rya mugenzi wabo ufite ubukwe.
UMUSEKE wavuganye n’umuryango wa nyakwigendera batubwira ko umwana wabo NDAYAMBAJE François w’imyaka 22 y’amavuko yari kumwe na bagenzi be babiri, atwaye mugenzi we n’undi wari witwaye ku igare.
Ngo bageze ku muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza imbere y’urusengero rw’itorero E.P.R, hari dodani bamwe batwaranye bikubita mu muferege (rigole).
Nyirasenge wa nyakwigendera yagize ati “NDAYAMBAJE yikubise hasi akuba ijosi yitsindikamo, yari agiye kuzana ikoti ryari kuzambarwa mu birori bya mugenzi we byo gusezerana mu murenge byari kuba taliki ya 29 Ukuboza 2022.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera na mugenzi we bari bahekanye bajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo bitabwaho, ariko mu ijoro rya taliki 27 Ukuboza, 2022 NDAYAMBAJE yaje kwitaba Imana.
Mugenzi we bari bahekanye arwariye mu bitaro bya Nyanza.
NDAYAMBAJE François witabye Imana yari ingaragu, nta babyeyi yagiraga ubusanzwe akaba yakoraga ubuhinzi.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Inshuti ze nizihangane.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.
NI UKWIHANGANA UBWO NIKO IMANA YABISHATSE BURI WESE AFITE UKO AZAVA KU ISI BIKWIYE KUTWIGISHA NO KUTWIBUTSA KO MWISI TURI ABASHYITSI ATARIHO IWACU.NB;UWO MUKOBWA YIHANGANE AKORE IBYO GUKIRANUKA KU IHEREZO AZAMUBONA ATAGIPFA NIBA YARAKORAGA NEZA.