Umunyarwenya Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati yagizwe “Brand Ambassador” w’uruganda rushya rwenga inzoga rufite umwihariko wo kwenga izikoze mu buki.
Uyu munyarwenya uri mu bafite izina rikomeye muri uyu mwuga mu Rwanda, yatangajwe nka Brand Ambassador w’uruganda rwa Sky Drop Industries ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2022.
Ndimbati yagizwe Brand Ambassador w’uru ruganda nyuma yo kugirirwa icyizere n’abanyarwanda basogongeye inzoga zengwa n’uru ruganda rwafunguye imiryango mu Ugushingo 2022.
Ni uruganda rukoresha abakozi 100 ba nyakabyizi ndetse n’abandi bahoraho bagera ku 100 by’umwihariko rugura umusaruro w’abavumvu borora inzuki.
Lucky Murekezi, umukozi wa Sky Drop Industries yavuze ko biteze ko Ndimbati azatanga umusanzu we mu kumenyekanisha inzoga zengwa n’uru ruganda.
Yagize ati ” Ni umugabo ukunzwe n’abanyarwanda benshi kubera gukina filime n’ibindi, twashyizeho amatora, Abanyarwanda batoye Ndimbati.”
Avuga kandi ko hejuru yo gukora bashaka urwunguko, banifuza guteza imbere ubuzima bw’abaturage cyane cyane abatuye mu gace rukoreramo.
Ati ‘‘Ni uruganda rwatanze akazi. Twatanze akazi by’umwihario mu Karere ka Bugesera, abatuye hafi ahongaho turakorana, turabana.’’
Aganira na UMUSEKE, Ndimbati yavuze ko ari ishema kuri we kuba Abanyarwanda baramutoranyije muri benshi akagirwa Brand Ambassador wa Sky Drop Industries.
Ati ” Bavuze ko bazengurutse ahantu hose, Abanyarwanda bonyine nibo bavuze ngo uruganda nimutuzanire Ndimbati ubundi ikinyobwa natwe tukiyoboke.”
Avuga ko muri uyu mwaka yahemukiwe n’umuntu byamuviriyemo kujya muri gereza none abantu bakaba bagize uruhare mu kumuhesha intsinzi.
Ati “Umuntu umwe ntacyo yamara, ariko abantu benshi bagira icyo bamara, natowe n’abantu ntabwo natowe n’umuntu, ni intsinzi ikomeye cyane kandi mu magambo macye byose birashoboka.”
Uru ruganda kandi rwagiranye amasezerano na Migambi John uzwi nka [Made in Rwanda Influencer] kuriTwitter.
Migambi yavuze ko “Nkeneye ko ubwiza bwazo abantu babumenya kandi abazazinywa ntibazicuza, bazanshimira.”
Uru ruganda rufite gahunda yo guhaza isoko ry’u Rwanda ndetse by’umwihariko mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse no mu mahanga ya kure.
Kuri ubu Sky Drop Industries ifite inzoga yitwa Nobilis Guta na Saint Nero ikozwe mu buki ziboneka hirya no hino mu Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ariko Ndimbati ubwe yiyemereye icyaha ko yasambanyije umwana,aciye inyuma umugore we.Ni gute umuntu nkuwo yagirirwa ikizere??? Yahemukiye imana n’umugore we.
Ubivuze nkande? Nk’Imana? Nk’umucamanza uvuguruza uwabonye ko arengana? Mujye mushyira speed governor mukanwa kanyu please.
Aho kwiga uko ziriya nzoga zamaze abantu zasenye ingo zigenzurwa byaba ngombwa zigahagarikwa ziramamazwa nkizifite intngamubiri ahubwo zica abantu