Minisitiri w’Umutekano wungirije muri Congo, ari kumwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya kiriya gihugu, banyujije ubutumwa kuri Televiziyo ya Leta, berekana abantu bane barimo Abanyarwanda babiri bashinja kuba intasi z’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano wungirije Jean-Claude Molipe yari kumwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge.
Aberekwanwe barimo uwitwa NSHIMIYIMANA BISERUKA Juvénal, uyu imyirondoro ye igaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1964, akaba ari Umunyarwanda wubatse.
Undi yitwa MUROKORE MUSHABE Moses, imyirondoro igaragaza ko afite imyaka 33, ndetse ngo muri mudasobwa ye habonetsemo amafoto yambaye imyambaro ya gisirikare y’u Rwanda.
Aba bombi bashinjwa ibyaha by’Ubutasi, kuri Mshimiyimana hiyongeraho gukoresha nabi icyizere, kugumura abasirikare na Ruswa.
Hari n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Congo, ari bo NGANJI NSENGIYUMWA Remy alias Djuma, imyirondoro ye igaragaza ko afite imyaka 42 y’amavuko.
Urubuga rwo muri Congo, politico.cd ruvuga ko Nsengiyumva afite ubwenegihugu bwa Congo, ibyangombw abye bigaragaza ko ari uwo mu muryango w’Aba- Hunde, gusa ngo avuga Ikinyarwanda.
Mu myirondoro ye bigaragara ko yavukiye i Goma, ariko mu bindi byangombwa yafatanywe bikagaragaza ko yavukiye i Uvira, ndetse akagira ibyangombwa by’impunzi z’Abarundi byatangiwe muri Uganda.
Uyu na we ashinjwa kuba intasi.
Colonel MUGISHA RUYUMBU Santos na we w’imyaka 42 ni umusirikare mu ngabo za Congo. We ashinjwa ubugambanyi, no kurenga ku mategeko ya gisirikare.
Inzego z’ubuyobozi muri Congo, zivuga ko bariya bantu bari bihishe mu bikorwa by’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, witwa “African Health Development Organization, AHDO”.
Congo ivuga ko bafatiwe i Kinshasa ndetse hakaba hashakishwa n’abandi bakoranaga harimo Abasirikare bafite amapeti yo hejuru mu ngabo za Congo.
Mu ijambo Umuvugizi wa FARDC yavuze yerekana bariya bantu ku wa Kabiri, yagize ati “Izo ntasi ntabwo zatase kuga Abasirikare bakuru ba FARDC, zanatataga abanyepolitiki bakuru, abacuruzi bakomeye, n’abantu bo mu miryango itari iya Leta.”
Yavuze ko “telefoni n’umwe muri bariya w’umusrikare yagenzuwe n’abakora iperereza basanga yabashije kunjira mu mbuga z’ingenzi (stratégiques) z’i Kinshasa, ku bufatanye na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC.”
Uriya muryango witwa African Health Development Organization, AHDO wakoreraga ahitwa Kwango, Kwilu, Kasaï, muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Jean-Claude Molipe, Minisitiri wungirije w’Umutekano mu gihugu, yagize ati “Kuba izi ntasi zari zifite ubutaka buhagije hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili (Kinshasa), no hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kibomango, barimo bategura umugambi mubisha usa n’uwatumye habaho iyicwa rya Perezida Juvénal Habyarimana (wategetse u Rwanda), na mugenzi we w’u Burundi (Cyprien Ntaryamira).”
UMUSEKE uracyagerageza gushakisha icyo u Rwanda ruvuga kuri ibi birego bishya.
Hari hashize iminsi urubuga Africa Intelligence rwanditse ko hari Abanyarwanda bafunzwe n’inzego z’umutekano muri Congo ku mpamvu z’ubutasi, gusa rukavuga ko u Rwanda rwahakanye ibyo birego.
UMUSEKE.RW
igitekerezo