Visi Perezida wa Mbere w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [Général], yemeje ko Mvukiyehe Juvénal akiri umuyobozi w’iyi kipe nk’uko byari bisanzwe, bitandukanye n’ibyavuzwe.
Hashize iminsi havugwa byinshi mu ikipe ya Kiyovu Sports, birimo kugaruka ku butumwa bwa Mvukiyehe Juvénal uri mu biruhuko ku mugabane w’i Burayi.
Ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe, biraturuka ku kuba hari abakunzi ba yo batifuza ko uyu muyobozi ayirekura, abandi bagahamya ko ikipe ari nini kuruta izina ry’umuntu umwe nka Mvukiyehe.
Aganira na shene ya YouTube ya Kiyovu Sports, Ndorimana yagarutse kuri bimwe mu byavuye mu nama ya Komite Nyobozi y’iyi kipe, ndetse yongera kwibutsa abakunzi ba yo ko ubuyobozi bwose bugihari.
Ati “Ntabwo uko bivugwa ari ko bimeze. Habayemo akantu nakwita ko ari akabazo ariko kadakanganye. Kuko ni imyanzuro izashyirwaho umukono, yamaze kuganirwaho. Ni ibintu nka Komite tugomba kuganiraho na Board ariko nta byacitse iri muri Kiyovu.”
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa ko Juvénal agihari nka perezida wa Kiyovu, ndetse azakomeza inshingano ze nk’uko yari asanzwe afasha ikipe.
Ati “Perezida Juvénala arahari nka perezida wa Kiyovu, yagiye mu biruhuko n’umuryango we, ahari nka perezida wa Kiyovu. N’umukino duheruka gukina wa Marine FC barabivuze ko yagiye mu biruhuko.”
Général yatanze ihumure ku bakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, ababwira ko Mvukiyehe ntaho yagiye kandi nta bwoba bakwiye kugira.
Visi perezida yakuyeho igihugu ku bavuze ko Mvukiyehe yeguye avuga ko avuye muri Kiyovu, ahubwo hari ibyahindutse kandi byose bigamije gufasha iyi kipe.
Ati “Ntabwo yeguye avuga ko avuye muri Kiyovu nk’uko bivugwa. Yavuze ko agiye muri Kiyovu Sports Kampanyi. Kuba yareguye muri Association ni ibintu byagombaga kuganirwaho bikeya kandi byaganiriweho ndetse biri mu murongo mwiza ko iyo Kampanyi igomba gutangira igakora. Azaza tariki 4 Mutarama 2023 binozwe.”
Ndorimana yakomeje avuga ko hari ibizashyirwaho umukono kugira ngo bisobanuke, kampanyi itangire ikore ariko Mvukiyehe we agihari nka perezida wa Kiyovu Sports.
Ati “Ni ibintu byoroshye ariko abantu batumvaga kimwe. Ariko ndakeka bamaze kubyumva kimwe, igisigaye ni ukubishyira mu nyandiko ubundi bigasinywa. Njye mbona kibazo kirimo.”
Kampanyi izayoborwa na Juvénal, izajya iha raporo komite nyobozi Kiyovu Sports Association nk’uko babyemeranyijeho.
Ati “Kiyovu Sports Kampanyi izatajya itanga raporo kuri Komite kandi ni yo twe turimo. Kampanyi kuba yakwigenga njye simbibonamo nk’ikibazo.”
Yongeye gutanga ihumure ku bakunzi b’Urucaca bafite impungenge z’ikipe yabo, abasaba kudaha agaciro ababayobya bababwira ibibaca intege bagamije kubacamo ibice bibiri.
Ibi biraza byiyongera ku byo Mvukiyehe Juvénal aherutse kubwira FINE FM mu kiganiro cya Siporo, avuga ko agihari kandi yiteguye gukomeza gushora imari muri Kiyovu Sports ndetse ko imodoka itwara iyi kipe igihari, bitandukanye n’ibyari byavuzwe ko uyu muyobozi azahita ayiha ASPOR FC bivugwa ko azayigura akayishoramo imari.
UMUSEKE.RW