Binyuze mu bikorwa byo gukomeza kwishimira no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse, Abanyamuryango ba wo bo mu Murenge wa Nyakabanda bahize kuzamura siporo biciye mu bikorwa bitandukanye.
Ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda, bakinnye umukino wa gicuti wahuje abaturage bo mu Tugari tubiri [Munani I n’iya II].
Uyu mukino wabaye, hagamijwe gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe. Hari gukorwa ibikorwa bitandukanye byo gukomeza kwishimira ibyagezweho.
Uyu mukino wa gicuti, watangiye Saa 10h30, witabirwa n’abiganjemo urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge n’izindi nzego zo muri uyu Murenge zirimo n’iz’umutekano.
Ikirenze kuri ibyo kandi, mu rwego rwo gukomeza kubaha ireme ry’Uburinganire, abagore bagaragaye muri uyu mukino. Hagaragayemo kandi umwana ukiri muto ku myaka 12 y’amavuko.
Hagaragajwe ibikorwa bitandukanye uyu Muryango umaze gukora muri iyo myaka 35 umaze ubayeho.
Akagari ka Munanira I katsinze aka Munanira II ibitego 4-2. Iyi mikino kandi izakomeza ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, hakinwa indi mikino utundi Tugari tugize uyu Murenge. Hazanabaho umukino wa nyuma, ikipe izatsinda izahembwe igikombe n’ibindi bihembo.
Nyuma yuyu mukino, Abanyamuryango bahawe ikiganiro kigufi ku mateka y’Umuryango harimo n’urugamba rwo Kubohora Igihugu, cyane ko abitabiriye uyu mukino bari biganjemo Urubyiruko.
Aba Banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda, bahize ko bagiye kuzamura siporo muri uyu Murenge biciye mu bakiri bato bazashakirwa uburyo bwo kubyaza umusaruro impano bafite.
Bahize kandi gushyira imbaraga mu gushaka ibikorwaremezo birimo aho abana bazajya bakinira imikino itandukanye, kandi bakanashishikariza abatuye muri uyu Murenge kwitabira kuko irinda indwara nyinshi.
Imikino yabaye, hemejwe ko izaba ngaruka gihembwe ikazajya ihuza Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu Murenge, hagamijwe kongera kungura ibitekerezo mu kubaka Umuryango wa bo.
UMUSEKE.RW