Uncategorized

Rubavu: Ibihembo bya ‘Igisubizo Entertaining Awards’ byatanzwe – AMAFOTO

Irushanwa rya Igisubizo Entertaining Awards icyiciro cy’uyu mwaka wa 2022 cyashyizweho akadomo hahembwe abahize abandi muri muzika n’urwenya.

Umuhanzi T Blaise yaje gushigikirwa n’umubyeyi we

Ni irushanwa ryashyizweho akadomo ku wa 23 Ukuboza 2022, ahasojwe irushanwa rya Igisubizo Entertaining Awards 2022 ryaberaga mu Karere ka Rubavu, nyuma y’amezi atanu ryari rimaze. Aho babiri ba mbere muri buri cyiciro bahembwe.

Mu cyiciro cy’urwenya umwanya wa mbere ukaba waregukanwe na Ishimwe Joseph ubarizwa mu itsinda Genz Comedy, naho umwanya wa kabiri utwarwa na Kiporo Group. Mu muziki habembwe T-blaise wahize abandi, akurikirwa na  GTD Rapper wabaye uwa kabiri.

Ibihembo byahawe aba banyempano birimo igikombe, impamyabushobozi (Certificate) no gufashwa kuzamura impano zabo, gusa ababaye abakabiri bo nta gikombe bahawe ariko ibindi bihembo birabareba.

Umuyobozi wa Igisubizo Entertaining Arts itegura iri rushanwa, Mahoro Clement yavuze ko aya marushanwa ategurwa mu rwego rwo kuzamura impano mu muziki n’urwenya mu karere ka Rubavu, kandi bakazabafasha gusohora ibihangano byabo no kubishakira isoko.

Ati “Iri rushanwa ryateguwe kugira ngo rifashe abahanzi bashya bakora umuziki n’urwenya mu Karere ka Rubavu, dufasha abatsinze gusigasira impano zabo biciye mu kabashakira uburyo butandukanye harimo kubafasha gushyira ibihangano byabo hanze, kimwe no kubashakira ahantu hatandukanye abanyarwenya bagaragariza impano zabo.”

Mahoro Clement yakomeje avuga ko bifuza ko umwaka utaha bazagura imbibi bakagera no mu Turere, anasaba abantu kubashyigikira.

Yagize ati “Tukaba twifuza ko muri uyu mwaka utaha tuzagura imbago tugakorera no mu tundi Turere tutari Rubavu, gusa tukaba tunasaba abanyarwanda n’abashoramari muri rusange kudushyigikira kugira ngo iki gikorwa kizagere mu bindi bice by’igihugu ndetse no mu bindi byiciro by’ubuhanzi.”

T-Blaise wegukanye iri rushanwa mu cyiciro cya muzika yashimiye abariteguye, aho yavuze ko iri rushanwa ryatumye abasha kwigaragaza nk’umunyamuziki ukizamuka muri aka karere ka Rubavu, kandi ko nyuma y’ubufasha azahabwa bizatuma yigaragaza mu banyarwanda.

Irushanwa rya Igisubizo Entertaining Awards ni irushanwa rifite intego yo kuzamura no gusigasira impano zizamuka, rikaba ritegurwa na Igisubizo Entertaining Arts ikorera mu karere ka Rubavu.

Bakaba banasanzwe bategura ibitaramo byiswe Susuruka show, Iserukiramuco rya Kivu Cultural Festival na filime y’urwenya yitwa Iteka rya Kayizari.

Igisubizo Entertaining Arts muri uyu mwaka wa 2023 bafite intego zigamije kuzamura ibikorwa bishingiye ku bugeni no gufasha abasura Akarere ka Rubavu mu buryo bw’imyidagaduro no kubategurira ingendo mu buryo bw’ubukerarugendo.

Itsinda rya Kiporo ryabaye irya kabiri mu rwenya
GT D Rapper Uwa Kabiri muri Muzika
Ishimwe Joseph na Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubizo Entertaining Awards
T Blaise wegukanye irushanwa muri muzika
Ishimwe Joseph wegukanye irushanwa mu rwenya

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button