AmahangaInkuru Nyamukuru

‘Drones’ za Ukraine zagabye ibitero mu Burusiya

Indege zitagira abapiloti “Drones” za Ukraine zagabye igitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya biri mu majyepfo y’iki gihugu zihitana batatu.

Drones za Ukraine zarashe ku birindiro by’u Burusiya

Nk’uko byemeje na Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya, kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukuboza 2022, izi ndege za Drones zikaba zagabye igitero ku birindiro bya Engels biri mu birometero 500 uvuye ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine uri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Ukraine.

Ibi birindiro byagabweho igitero bikaba bikunze gukoreshwa n’ingabo z’u Burusiya mu gutera misile muri Ukraine, aho no mu ntangiro z’uku Kwezi u Burusiya bwari bwavuze ko byagabweho ibitero n’indege z’intambara za Ukraine.

Ukraine ntiremera ko yagabye iki gitero, gusa Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu kirere z’iki gihugu, Yuriy Ihnat yavuze ko iri turika ari umusaruro w’ibyo u Burusiya bukorera ku butaka bwa Ukraine.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere akaba yagaragazaga ibirindiro bya Engels bishya, aho byarashweho n’izi drone ahagana saa 01:35 zo kuri uyu wa Mbere.

Guverineri wa Saratov, Roman Busargin akaba yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki gitero, ndetse ahumuriza abatuye mu Mujyi wa Engels abizeza ko umutekano wabo urinzwe.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine ikaba yaratangiye kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka, aho Vladmir Putin yavugaga ko agiye kwigaruria Ukraine ndetse akayibuza kwiyunga kuri NATO, gusa urugamba rwaje gukomera birenze uko abantu babitekerezaga.

Mu minsi mike nibwo Perezida wa Ukraine, Zelensky yasuye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yakiriwe nk’intwari ndetse Perezida Joe Biden amwemerera inkunga ya miliyari 2 z’amadorali yo kumufasha gukomeza kurwana iyi ntambara.

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button