Bamporiki wari uzwi ku izina rya Pasiteri wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yakubiswe imigeri n’ingumi arapfa, nyuma yo kurwana na mugenzi we kubera ubusinzi.
Ibi byabaye ku mugoroba wa Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Aba bagabo bombi bakaba bari basangiriye hamwe mu kabari bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, gusa nyuma baje gushyamirana biza gutuma barwana, aribwo Bamporiki yakubiswe imigeri n’ingumi byatumye ashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yapfuye nyuma y’isaha akubiswe izi ngumi n’imigeri, ndetse uwa mukubise yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Umugabo bitaga pasiteri yashyamiranye n’undi mu kabari, ariko bose bari banyoye, mugenzi we yaje kumukubita imigeri n’ingumi, nka nyuma y’isaha yaje kwitaba Imana. Barwanye basohotse mu kabari, nibwo undi ngo yumvishe intege atari nyinshi yicara hafi n’ishuri ry’incuke rihari, imbaraga ziramushirana apfa nyuma y’isaha bamaze kurwana.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma, harebwe niba hari ubundi burwayi yari afite cyangwa izi ngumi n’imigeri aribyo byamuteye urupfu.
Ni mugihe uwamukubise yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba afungiye kuri sitasiyo RIB ya Gisozi.
Musasangohi Providence uyobora Umurenge wa Gisozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, ndetse bakanywa mu rugero aho kunywa inzoga zibakoresha ibitari ngombwa nk’ibi byateza urupfu, abibutsa ko kwishimira iminsi mikuru bitagakwiye kuvamo urugomo nk’uru.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yageneye abanyarwanda muri iyi minsi mikuru ni ukuyizihiza no kuyishimira mu mahoro no mu mudendezo, bakirinda icyo aricyo cyose gishobora guhunganya umutekano n’ituze rusange rya rubanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Mu gihe wizihiza iminsi mikuru zirikana ko umutekano ugomba kuza imbere kandi wumve ko ufite inshingano zo kuwubungabunga. Ntutume ibirori wateguye n’ibyishimo byawe bitera ikibazo abandi nk’urusaku rwinshi nk’ikindi cyose kibuza abandi umudendezo.”
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Akabari uanywereyemo, bafate abantu bise bari bahari, kuko no kutabakiza barimo kurwana ni icyaha,
Kudatabara umuntu uri mukaga, ni icyaha gihanirwa n’amategeko
Banange, ndasaba buli munyarwandawese yilinde ikintukyose cg ikibi kyatez’umutekanomuke k’umuturarwanda,abantubalibahali banzegukiz,abarwanaga nabobafate ,ayonayo namakos’ahanwanamategeko,buliwes’abijisho ryamugenziwe.mbagalanyo!
Umutwe w’iyi nkuru wari unteye ubwoba!naringize ngo ni rya debe ryacu !
Ni umutwe uri unprofessional cyane.
Arko Udusharu mu Rwanda nitungahe?
Naho uwaphuye Asuhuze abephiriya.
Gusa kurwana nuwo mwahoze musangira ahaaa.
Isi urashaje pe.
Birababaje 😔😔 apfuye atarangije umwaka disii🤔🤔🤭🤭
Bibaho ariko uwapfuye Imana imwakire Kandi uwabigizemo uruhare abibazwe nibasanga ukekwa ari umwere nawe arenganurwe.
Egoko Bamporiki wazize kunywa!!
Ariko Koko NGO So ntaKwanga akwita….. Ababyeyi b’ubu rero njewe mbasabye kujya bita abana utuzina tw’amateka meza, tw’ubutwali, mbega tubahesha n’umugisha, ….
Ibaze kumwita Bamuhoriki n’ubundi agahondagurwa n abo basangiye kugeza apfuye! … Abenshi bari kwibaza NGO Bamuhoriki mbega ra?! Abandi bati *” yanywg’inzoga…. Cyakora daImana imuhe iruhuko ridashira! RIP.
MANA YANJYE UMUNSI TWIBUKAHO IVUKA RY,UMWAMI YESU abantu bishimana batya koko?aho kumwimika nk,umwami n,umukiza wabo ngo avukire mumitima yabo, baramubamba.
Wowe wanditse iyi nkuru ukayiha uyu mutwe (titre)
Ufite ikibazo gikomeye cyane kabone niyo waba wabisabwe kumpamvu zitazwi
Niba warize ukaba ufite ubwenge niyo bwaba ari buke cyanee (….) nimpamo ufite ikibazo
Hanyuma ukuyobora we noneho wemera jo inkuru yanditse itya itambuka we rwose sinzi
Gusa mwize nabi peeee
Muri na babi ku mitima yanyu
Adapfa Se Buri wese agira umunsi we umunsi we gupfa
Uyu ccc frere irked non Babb
Szczecin
A
Às
A
As
V v
B V Fred r de v the best way v the
Igendere uzize inda yawe