Imikino

Hatumijwe inama idasanzwe muri Kiyovu Sports

Komite Nyobozi yasigaranywe na Ndorimana Jean François Regis [Général], yatumije inama idasanzwe yo kwiga ku bibazo bitandukanye bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatumije inama idasanzwe

Ni nyuma y’uko Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Kiyovu Sports Association, yeguye kuri izi nshingano akavuga ko ari ku mpamvu ze bwite ariko ko yiteguye gukomeza kuba hafi y’ikipe.

Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe yo ku Mumena na Komite Nyobozi ya yo, batumije inama ngishwanama iziga ku ngingo zitandukanye zirimo gutegura Inteko Rusange izemeza ubwegure bwa Mvukiyehe n’ibindi.

Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ni bwo byitezwe ko nta gihindutse iyi nama izaba, ikiga ku bwegure bwa Mvukiyehe, gutumiza Inteko Rusange, abakinnyi bari gusoza amasezerano no kubongerera andi n’ibindi.

Mvukiyehe yafashe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports mu 2020 nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw’amajwi 100.

Mvukiyehe Juvénal we yabwiye Abayovu ko atazongera kwitwa perezida wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button