Nyuma yo kujyana muri FIFA ikipe ya APR FC ayishinja kumusuzugura mu kazi, ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo bwatangaje ko uyu mutoza nta kuzirikana agira bitewe na byinshi bwamufashije.
Tariki 24 Ukwakira 2022, umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed yasubiye iwabo muri Maroc nyuma yo guhagarikwa na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi.
Nyuma yo gusubira iwabo, uyu mutoza yavuze ko iyi kipe y’Ingabo yamusuzuguye kandi bazakizwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA].
N’ubwo Adil avuga ko bazakizwa na FIFA, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe ntacyo yishinja kuko bakoreye byose uyu mutoza, iyi kipe ikamugira umuntu ukomeye nyamara nta byangombwa yari afite.
Uyu muyobozi yavuze ko bafashe Adil nta byangombwa afite, bakamufasha kwiga kugeza abonye Licence A CAF, bakamufasha buri kimwe yifuje ariko bikarangira abituye kubajyana mu nkiko za FIFA.
Chairman wa APR FC, yanenze uyu munya-Maroc avuga ko n’imodoka yamujyanye ubwo yari asubiye muri Maroc, yayisize ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe.
Adil ngo yasize iyi kipe y’Ingabo ku rugamba, kandi bari barutangiranye. Ubuyobozi bwavuze ko bategereje umwanzuro wa FIFA kuko iyo ibintu byageze mu nkiko nta kindi bo babivugaho kirenze.
Uyu mutoza yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona mu myaka itatu yari amaze muri iyi kipe y’Ingabo.
UMUSEKE.RW
Adil yaraduhemukiye yirengagije ibyo apr yamukoreye reka dutegereze inkiko
Adil ntabw’abonako twebw’abafana b’APR FC n’ikipeyacu y’amahoro APR FC twunz’ubumwe!!ntawadushobora baramushuka!! Reka tulinde FIFA, abayobozi b’ikyipeyacu mwese n’ikipe APR FC nafanamwese nabanyarwandamulirusangemwese!!!! hamwe n’umubyiyiwacu{Umubyeyiw’Urwanda}mbifulije umwakamushyamuhire happ new year mwebare
Iyi kipe utayiriye wazarya iyihe?Ni abantu bakunda umupira ariko batawuzi nagato .Adil nta kosa mushinja ikosa rifite ba shebuja be