Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Rwanda: Abasaga 100 bamaze gupfira mu mpanuka z’amagare

Ubuyobozi bwa Polisi y’uRwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwatangaje ko muri uyu mwaka abantu 189  bamaze guhitanwa n’impanuka z’amagare,basaba abanyonzi kwigengesera.

Abanyonzi barashinjwa uburangare bagateza impanuka

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’Igihugu, baherutse guha abanyamakuru,umuyobozi wa Polisi  ishami ryo mu muhanda, ACP Mpayimana Gerard, yatangaje ko kuri ubu impanuka zo mu mihanda zikomeje guteza ikibazo by’umwihariko abakora akazi k’ubuyonzi.

Uyu avuga ko mu bushakashatsi Polisi yakoze mubice bitandukanye abanyonzi bakunze gukoreramo   mu mujyi wa Kigali harimo  Gatsata,kuva Karuruma kugeza ku Kiraro cya Nyabugogo,  Giti Kinyoni kugera Nyabugogo,point rourd kugera Nyabugogo,yasanze mu mezi atatu gusa  harabaye impanuka 84 hapfa bantu 10.

Polisi itangaza ko muri rusange abantu 621 bahitanywe n’impanuka mu mwaka ushize. Uyu mwaka bamaze kuba 652.Abakomeretse mu mwaka wa 2021 bo ni 471 ariko uyu mwaka ni111.

Abantu bahitanywe n’amagare muri uyu mwaka 189 naho moto ni 158 abanyamaguru ni 240 bagonzwe.

ACP Mpayimana Gerard yasabye uruhare rwa buri wese mu gukumira impanuka zo mu muhanda zitezwa n’abanyonzi.

Yagize ati”Uwagira icyo akora kuri icyo kibazo uwo ari wese, yaragakwiye kugira icyo akora bariya bantu be gukomeza kwicwa n’impanuka.”

ACP Mpayimpana avuga kandi ko  uburangare bw’abanyonnzi butakwihanganirwa.

Yagize ati”Abanyonzi ntabwo twabareka gusa ngo bakoreshe umuhanda uko bashatse kandi bibagiraho ingaruka, ngo tubirebere tubireke.”

Yakomeje ati”Icyakorwa cyose ngo imiryango yabo n’ubw’imiryango yabo cyibashe gusigasirwa twagikora.”

komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,Umutekano mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena,iherutse gutangaza raporo  yerekana  ko impanuka zo mu mihanda  zavuye  4,160 mu 2020  zigera  8,639 mu  2021. Ni mu gihe  muri uyu mwaka wa 2022 zimaze kugera 8,660.

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Harya abo bantu bicwa namagare bishingirwa nande!!! niba ntawe akica umuntu 1,1 muminsi 2 nakurwe mumihanda mikuru yo mu migi nabonye polisi itangaza ko amagare agomba kuba yavuye mumuhanda saa 12 nyamara nubu arara akora kugera mugitondo abanyonzi aba motari ntibumwa icyo wakora cyose kandi nyamara bihariye 2/3 byimpanuka zose ziba polisi nishyire imbaraga nyinshi kuli ibi binyabiziga byamaze abantu itange numucyo kubatanga indishyi kubishwe namagare niba ntabo ntagomba kuba akora akazi ko gutwara abantu nubwo yaba atwara abantu baciriritse aliko bafite uburenganzira nkubwabandi bagirira impanuka ziterwa nimodoka na moto ikindi nuko kuli moto limwe na limwe natwe tubigiramo uruhare bagutwara nabi ukabyemera gute wishyuye! cyangwa ugasaba umumotari kwiruka !!ibyo ninko gusaba umusazi kwiruka cyangwa kwiyahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button