Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ibyo twamenye ku nkongi yibasiye inzu Polisi ikoreramo ahazwi nko kwa Kabuga

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video igaragaza umwotsi mwinshi ucumba mu gisenge cy’inyubako y’umuturirwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoreramo ahazwi nko kwa Kabuga, Nyabugogo.

 

Umuriro wahereye mu gisenge

Iyi video yakwirakwiye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza, aho u Rwanda n’abandi bemera Yesu/Yezu Christu ku isi bizihije umunsi mukuru wa Noel/Noheli.

Bigaragara ko abafashe video bari bafite impungenge ko umuriro ukwira hose bitewe n’ubukana wari ufite, ndetse no kuba wari urenze igisenge cy’inzu utangiye kugaragara inyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye UMUSEKE ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, ryabashije kuzimya iriya nzu.

Ati “Inkongi Fire Brigade yahise iyizimya, birakekwa ko yatewe na sircuit y’amashanyarazi.”

Yavuze ko inkongi yibasiye icyumba kirimo ubusa, ndetse n’ikindi gikorerwamo (office), yangiza intebe n’ameza, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi aba kubera iyi nkongi.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ni court circuit Electrique. Ntago Ari circuit y zmashanyarazi
    1. Phase ishobora kuna yafatanye na neutre fusible nti manuke ngo i couper. 2. Bacometse igikoresho gifite imbaraga n”instinga zidafite imbaraga zigasha zigatwika plafond urabona ko Ari hejuru atari muri dalle.murakoze

  2. Ariko uyu Kabera arabeshya shahu😂😅😂😅hariya hejuru ko ari mu byumba cg hostel zaba police bararamo ibyo bya office bihuriye he ko office ziri nko kuri floor eshatu zambere gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button