Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burangajwe imbere na Lt Gen Mubarakh Muganga, bwemeje ko iyi kipe igiye kongera gukinisha abanyamahanga ariko ku mpamvu zitarenze ebyiri.
Hashize imyaka igera ku icumi, iyi kipe y’Ingabo y’Ingabo ifashe gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa ariko umusaruro ku rwego mpuzamahanga wakomeje kuba nkene.
Ibi byatumye abakunzi b’iyi kipe bakomeza kwinginga Ubuyobozi, basaba ko bwagarura abanyamahanga kugira ngo babashe kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Cyera kabaye, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko mu mwaka utaha iyi kipe izagurura abakinnyi b’abanyamahanga.
Ibi yabigarutseho avuga ko mu gihe iyi kipe y’Ingabo yabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yabaye aya Mbere iwayo (CAF Champions League), yareba abeza bazaza kongera imbaraga muri iyi kipe.
Ibi bisobanuye ko APR FC niramuka itegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, itazahita yongeramo abanyamahanga kuko izabakenera cyane ari uko igeze mu marushanwa Nyafurika.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazareba ko bakongeramo abakinnyi bari hagati ya babiri cyangwa batatu, bazajya basohokana n’ikipe muri aya marushanwa, ikipe yasezererwa bakaba babyaranye abo cyangwa bakareba ikindi cyakurikiraho.
Aya magambo y’uyu muyobozi, yaje ari igisubizo ku busabe bw’abakunzi ba yo nyuma y’imyaka myinshi babwirwa ko indege ibajyana muri CAF Champions League, itazima.
Abakurikiranye shampiyona y’u Rwanda guhera mu myaka yo ha mbere, bahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakinanaga n’abanyamahanga, babaga bari ku rwego rwiza kuko babaga bafite abo bahanganye.
Bitandukanye n’ubu, Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ari bo benshi, bakaba bazi ko icyo bakora cyose bagomba kubona umwanya wo gukina.
UMUSEKE.RW
ICYOKEMEZO NATWANKABAFANA TWAKISHIMYE.
Ahubwo bagakwiye kubaza muri retour bakamenyerana nabahasanzwe, kubazana batinze nacyo byaba bimaze footbaal nugutegura nta huti huti no kuzana staff yakinnye foot Naho abari muri apr nabo Ntaho batugyeza. Foot ikenera binshi. 1 Umutoza na staff ye yizaniye
2. Staff izi ibyu mupira. Kimwe iyo gifyuye cyangiza nubundi. Dukeneye urugendo shure
aho nange turahuza iyobaza kare bakabanza bakamenyerana bakazasohoka barwana